Sunday . 19 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 May » Nyabihu: Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COAIPO bateye utwatsi imyanzuro ya RCA – read more
  • 9 May » Israel yatangiye Kurasa ahahungiye abagore n’abana – read more
  • 9 May » RIB yataye muri yombi abakorera kuri Youtoube kubera amashusho yise urukozasoni – read more
  • 7 May » Nyabihu: Hari abaturage babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko – read more
  • 7 May » Perezida Kagame yagaragaje uko urubyiruko rwatera imbere – read more

Wisdom Schools yashyize igorora abana bashaka kujya kwiga mu mahanga

Wednesday 22 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom Schools burahamagarira ababyeyi bafite abana bifuza kujya kwiga mu mahanga ko iri shuri ryamaze kugirana amasezerano n’andi mashuri akomeye yo mu bihugu bya Canada na America, aho abanyeshuri bafite ubuhanga bagiye kujya bahabwa buruse.

Mu kiganiro umuyobozi wa Wisdom Schools Bwana Nduwayesu Elie yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, yavuze ko bagiye gutangira guha amahirwe abana b’Abanyarwanda yo kujya boherezwa kwiga muri Canada, bakazajya babanza gutegurirwa muri Wisdom Schools mu gihe cy’umwaka umwe babona uwo mwana afite umusaruro mwiza akoherezwa gukomereza muri Canada.

Yagize ati: "Amahirwe duha abana bacu ni ukubaha ibyo dukwiriye kubaha, tumaze igihe kirekire tuganira n’amashuri yo muri Canada mu ntara yitwa " Ontario", mu mujyi witwa "Kingstone", twasabye yuko abana barangije hano tuzajya tubohereza kwiga muri Canada ubwo rero ababyeyi nibaze dutegure abo bana babo bazagire amahirwe yo kujya kwiga hanze."

Nduwayesu Elie akomeza agira ati: "Kuva ku myaka 15 umwana yarateguriwe hano muri Wisdom Schools yemerewe kujyayo ndetse bamushakira Visa akajya kwiga muri Canada, andi mahirwe ahari ni uko iyo agezeyo bakabona afite ubushobozi bwo gutsinda ibizamini bamwishyurira kaminuza yose akaminurizayo."

Mu bindi ngo ni uko umwana uzajya agaragaza ko afite ubumenyi ari ku rwego rwiza arangirije hano amashuri yisumbuye (High school) azajya ahita ajya kwiga muri Kaminuza zo muri Canada harimo iyitwa Queen University na St Lourence University zifitanye amasezerano na Wisdom Schools.

Ku ruhande rw’ababyeyi bumva bate iyi gahunda?

Umwe mu babyeyi witwa Hategekimana Evariste yagize ati: "Biramutse bibaye impamo abana bacu bakajya bahabwa aya mahirwe byadushimisha ndetse twamaze kubiganiriza abana ko ayo mahirwe ahari kugira ngo nabo bakore cyane; uwanjye niteguye ko ariwe bazaheraho kuko afite umusaruro mwiza kugeza ubu muri High school mu ishuri yigamo."

Undi mubyeyi yagize ati: "Turifuza ko abana bacu batera imbere, urumva arangirije hano hanyuma akajya gukomereza muri Canada yazavayo atanga umusaruro ufatika; ikindi nk’ababyeyi turumva harimo amahirwe kuko umwana azajya yiga ibyinshi babimukoreye bitewe n’ubuhanga afite."

Ku ikubitiro ishuri Wisdom Schools rigiye gutangira gukorana na Kompanyi yitwa Afrodemika.com, izobereye mu guhugura abanyeshuri mu bijyanye no gusaba kwiga unyuze kuri murandasi (applying), yashinzwe n’abanyarwanda bigiye muri America, ndetse aba nibo bazajya bahugura aba banyeshuri kuva mu mwaka wa kane mu mashuri yisumbuye kuzamura.

Uhagarariye Afrodemika mu Rwanda witwa Ishimwe Regis yavuze ko aya mahirwe adakwiye gucika ababyeyi ahubwo bagomba kuyakoresha.

Yagize ati: "Afrodemika ifitanye amasezerano na Wisdom Schools yo mu mu majyaruguru aho tugiye kujya dufasha abana gushaka amahirwe (scholarship) mu bigo byo hanze bigendeye ku bushobozi tubona unwana afite, tuzajya tubategura mu buryo Mpuzamahanga, ku buryo atangira kuvugana na za kaminuza akiri mu mwaka wa kane agatangira kuganira nabo hakiri kare."

Akomeza avuga ko nta kindi bisaba keretse kuba wiga muri ibi bigo bafitanye amasezerano birimo na Wisdom Schools, umwana agomba kuba kandi ari umuhanga, yifitemo ubwo bushobozi, ku buryo umwana azajya ajya muri Kaminuza nziza ziri ku rwego rwiza mu bihugu by’i Burayi.

Muri Wisdom Schools kandi mu kwezi kwa Kanana 2023 barimo gutegura Summer camp, izahuza abanyeshuri baturutse mu bihugu byose byo muri Afurika harimo n’inararibonye zizaba zaturutse muri Harvad University n’andi ma kaminuza atandukanye.

Nduwayesu Elie kandi yahishuye ko iyi gahunda yo gutanga Buruse izatangirira ku bana bazakora ibizamini bya leta uyu mwaka, aho abanyeshuri bazabona bafite amanota ari hejuru ntakabuza bazahita biherezwa muri izo kaminuza bafitanye amasezerano.

Ishuri rya Wisdom Schools rimaze imyaka 14 ribonye izuba, aho ryashinzwe mu mwaka wa 2008 ritangiriye ku ncuke, kuri ubu bakaba bageze mu byiciro by’amashuri mu mwaka wa Gatandatu mu ma somo y’ubumenyi (science).

Kuri ubu iri shuri rifite icyicaro gikuru i Musanze ariko rikaba rifite n’andi mashami hirya no hino mu gihugu, ryigisha muri porogarame mpuzamahanga (International program), ryigamo Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga baturutse ku Isi hose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru