Ababyeyi bo mu mirenge ya Jenda na Kabatwa mu karere ka Nyabihu baratabariza abana babo barembejwe n’inzoka zo mu nda zituruka ku kunywa amazi yo mu bigega y’umureko w’ishuri akiremamo iminyorogoto n’inzoka.
Aba babyeyi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iki kigo, giherereye mu murenge wa mu karere ka Nyabihu.
Bavuga ko ari ikibazo bamaranye imyaka myinshi ndetse gikomeje kugwira ku bana muri aka karere ahanini biterwa n’ayo mazi yanduye banywa buri munsi.
Bamwe (...)
Mu ntara imwe yo muri Indonesia muri week end ishize ikirere cyahindutse umutuku, ibi byavuye ku muriro wo mu mashyamba wateye imyotsi mu bice binini by’igihugu.
Umwe mu baturage wo mu ntara ya Jambi wafashe amafoto y’ikirere avuga ko kureba mu kirere byaryanaga mu maso kandi bikababaza mu muhogo.
Buri mwaka imiriro y’ishyamba muri Indonesia iteza ibyotsi byinshi mu kirere cy’igice cyose cy’akarere k’iburasirazuba bwa Aziya y’epfo.
Umuhanga mu by’ikirere yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko (...)
Iyi nkuru ishingiye ku mukobwa wasambagana n’ umusore bakundanaga , uwo musore akagwa mu mutego agahita ashaka umugore utari uwo basambana ariko uwo basambana akaba ashaka kwigarurira uyu mugabo bagikorana ndetse bagikomeje gusambana nka mbere.
Mfite imyaka 25 we afite imyaka 28 twahuye mu myaka 3 ishize dukorana twembi turi ingaragu kandi twigenga. Ubuzima bwacu bwahoraga ari umunyenga.
Njye n’ uyu musore twari twaremeranyije ko tuzabana iteka ryose twiha igihe cyo kubanza gushaka (...)
Umuhango wo gusezera nyakwigendera wabereye mu rugo aho yari atuye ku Kicukiro ahari hateraniye abo mu muryango we n’inshuti bahujwe n’imirimo itandukanye yagiye akora haba mu itangazamakuru, sinema n’ubundi bushabitsi.
Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, na Jacques Nzabonimpa ushinzwe umuco muri RALC. Umurambo we ukigezwa mu rugo havuzwe amasengesho yo (...)
Toni Morrison, wabaye umugore wa mbere w’umwirabura ufite inkomoko muri Afurika watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo, yapfuye afite imyaka 88 y’amavuko.
Umuryango we, n’akababaro kenshi, wemeje ko Morrison yapfuye amaze "igihe gito arwaye".
Uyu yanditse ibitabo 11 mbarankuru, yatsindiye icyo gihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 1993, igitabo cye cya mbere, ’The Bluest Eye’, akaba yaragitangaje mu mwaka wa 1970. Igitabo cye ’Beloved’ yasohoye mu mwaka wa 1987 cyavugaga ku mugore (...)
Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo
Umwana w’umuhungu witwa Ravindran ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde, umuganga yamukuyemo amenyo 526 nyuma yuko uyu mwana yari yagaragaje imiterere idasanzwe yariri kugenda ihindagurika ku munwa we kuva ubwo yari afite imyaka itatu.
Ubucukumbuzi bwakozwe n’abaganga bwagaragaje ko aya menyo yakuwe mwitama ry’uyu mwana ryari rimaze kugira ubunini budasanzwe. Umuganga wavuye Ravindran, akaba yavuze ko ubu ari bumwe mu buvuzi bw’ihariye bakoze kuva mu myaka (...)
Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara umwanya munini kuri telefone zigezweho byongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije.
Abashakashatsi bo muri Colombia baherutse gusohora ibyavuye mu bushakashatsi bakoze ku ngaruka zo kumara umwanya munini kuri telefone, basanga urubyiruko rukoresha telefone nibura amasaha arenze atanu ku munsi rufite ibyago bingana na 43 % byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.
Umwe mu bakoze ubushakashatsi akanaba umwarimu muri (...)
Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo
Bamwe bati ibi binini iyo wabyimenyereje nta kindi cyazakuvura, abandi bati ibi binini biba bifite ubukana bwo hejuru cyane n’ibindi binyuranye bivugwa kuri ibi binini
Ibinini bibira (Effervescent or carbon tablets) bikozwe ku buryo igihe cyose bihuye n’amazi bihita bishwanyuka ari nako bigenda bisohora gaz carbonique cyangwa dioxide de carbone (CO2) (iyi gazi iboneka mu byo kunywa byinshi bipfundikiye nka fanta.
Uku gushwanyuka igihe bigeze mu mazi (...)
Yashyizweho na: Imfurayabo Pierre Romeo
Mu gihe bamwe bibaza uburyo isuku yo mu bwogero (Swimming Pool/Piscine) yitabwaho; bagaragaza impungenge z’uko abogeramo bashobora kwanduzanya indwara, Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kiratangaza ko hari amabwiriza yashyizweho hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’ababwogeramo kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego hakorwa ubugenzuzi harebwa ko yubahirizwa.
Nshimiyimana Claude utuye mu Mujyi wa Kigali akunze kujya mu bwogero, yagize ati: “Nkunda (...)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Oly Ilunga yeguye ku mwanya we nyuma yo kwamburwa inshingano zo guhangana n’icyorezo cya Ebola zigashyirwa mu maboko ya Perezida.
Guhera muri Kanama umwaka ushize Ebola imaze guhitana abasaga 1600 mu burasirazuba bwa Congo.
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko inshingano zo kugenzura ibikorwa byo guhashya icyo cyorezo zishyizwe mu maboko ye.
Mu butumwa yacishije kuri (...)
By Imfurayabo Pierre Romeo
Abantu bagera kuri 17 basize ubuzima muri iki gitero abandi 30 barakomereka nyuma y’iturika ry’igisasu nukurasana kwabaye mu murwa mukuru w’igihugu cya Somalia-Mogadishu
Nyuma y’iki gitero cyagabwe I Mogadishu, Umutwe w’abarwanyi bagendera ku matwara akomeye ya ki Islam, Al Shabab ukaba wahise wigamba gutegura no kugaba iki gitero.
Iki gisasu cyabanje guturika kikaba cyari giteze mu modoka yo mu bwoko bwa minibisi byakurikiwe no gutabara kw’abashinzwe umutekano nabo (...)
Uburwayi bw’amaso yandura bugeze muri Uganda
14 March 2024Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.