Hari bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Gasiza Umurenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera bibaza impamvu ibiro by’Akagari bimaze igihe nta kirango cy’Igihugu(Ibendera
bi babibwiye umunyamakuru wa Mamaurwagsabo tv ubwo yarageze mu murenge wa Cyanika w’Akarere ka Burera ku biro by’aka kagari.
Twizerimana ni umwe mu baturage twahasanze yaje gushaka serivisi yagize ati”Ubundi ibiro by’Akagari bigomba kugira ibendera ry’Igihugu Ubuse twakwizera gute ko serivisi zitangirwamo arı iza Leta, mutuvuganire batuzanire idarapo kandi maze iminsi mbona hashinze igiti gusa.”
Undi muturage yagize ati”ahatangirwa serivisi z’Igihugu hagakwiye kuba idarapo Sinzi impamvu hano ridahari ubwo mwaza kubaza abayobozi bakavuga aho ryagiye njye kunda kuba nagiye ntambuka nigendera simbyiteho, ariko nkuko namwe murimo kubibona nta bendera rihari”
Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko agiye kubikurikira akabaza aho barishyize.
Ati”Murakoze ku makuru muduhaye ngiye kubikurikirana menye aho iryo bendera ry’Igihugu riri.”
Ubusanzwe inyubako zoze zitangirwamo serivisi zitandukanye by’umwihariko iza Leta zigomba kuba zifite ibendera ry’Igihugu.