Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Tabora, Aggrey Mwami ubwo yatangizaga ibiganiro by’umunsi umwe ku bijyanye no kurengera ubuzima, muu nama yari ihuriyemo abana 1438 bahagarariye abandi.
Yabwiye abari bitabiriye ibiganiro ko bibabaje ariko bikwiye no kuba umukoro kuri buri umwe mu kurebera hamwe icyakorwa ngo abakobwa barekere gutwara inda zitateganijwe, kuko kubona abana bakiri bato 5913 batwara inda mu mezi atatu gusa bikomeje gutya nta ejo heza twagira.
Aggrey yabwiye abana 1438 bahagarariye abandi uko mu duce dutandukanye tw’igihugu abangavu bagiye batwara inda, ati, “Igunga 995, Kaliua with 894 children, Sikonge 743, Uyui 640, Urambo 630, Tabora 530 na 49 bo mu Mujyi wa Nzeaga.
Yasabye abana kwirinda kurarikira ibyo ababyeyi babo badafitiye ubushobozi bwo kubagurira, kuko iyo umwana atwaye inda akiri muto bimwicira ejo hazaza akaba yanarwara izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


















