Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu: Bamwe mu babyeyi bahugira mu nzoga abana bakarwara bwaki

Friday 13 September 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu baravuga ko hari bagenzi babo bahugira mu kunywa inzoga ndetse bagahora mu makimbirane ntibite ku bana babo bityo bakisanga mu mirire mibi irimo na bwaki.

Aba babyeyi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu murenge wa Mukamira, yumva hari abasaba ubuyobozi gushyiramo izindi imbaraga no kwigisha cyane kugira ngo ingwingira ry’abana ribashe kugabanuka muri aka karere.

Umwe muri aba byeyi witwa Mukeshimana Marie Ange ashimangira ko kurwaza bwaki atari ubukene.

Yagize ati: "Kurwaza bwaki ntabwo ari ubukene ahubwo ni imyumvire y’ababyeyi bamwe bigira mu kabari ntibamenye uburyo abana biriwe, njye icyo mbona nuko ubuyobozi bwakomeza gushyiramo imbara kuko ntakuntu umugabo n’umugore bahora mu kabari ngo bazabone umwanya wo kwita ku bana; hakenewe ubukangurambaga bwimbitse n’aho ubundi biteye isoni."

Niyomugabo Emmanuel nawe yagize ati: "Birababaje kuvuga ngo Nyabihu ifite abana bagwingiye kandi ibiryo bigaburira igihugu, byinshi bituruka, dufite ibirayi, imboga ntacyo tubuze ahubwo imyumvire iracyari hasi cyane mu gutegura ayo mafunguro; usanga abagore bibereye mu kabari, bamwe bakarara barwana bari mu ntonganya, ubwo se urumva bazita ku bana gute batazi icyo bariye.,"

Bakomeza bavuga ko utubari twinshi two muri Nyabihu twirirwa dufunguye natwo dutiza umurindi ubu businzi bukabije, ngo kubera ko hari igihe ubona umuntu mu kabari mu gitondo afite icupa ry’inzoga ukibaza ahazaza h’umuryango we bikayoberana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo ababyeyi bigishwe uburyo bwo gutegura indyo yuzuye yo kugaburira abana.

Ati: "Tugira umugoroba w’imiryango, tuganira uburyo umuryango uba ukwiye kuba utekanye kandi ushoboye, nta mubyeyi w’umudamu ukwiye kujya mu kabari, uko niko tubizi ariko n’abagabo bakwiye kujya bafatanya n’abagore mu kwita ku bana. Igwingira muri Nyabihu by’umwihariko mu murenge wa Mukamira murabizi ko mu minsi yshyize twari mu bukangurambaga cyane tuganira uburyo bwo gusigasira umuryango ndetse tugira n’ikayi y’Umuryango iba ikubiyemo ibyo umuryango uzakora, kandi hazamo no kuvuga ngo nta makimbirane azarangwa mu muryango."

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yakomeje avuga ko mu midugudu harimo n’izindi nzego zifasha imiryango, zirimo Inshuti z’Umuryango (IZU), inzego z’abagore zatowe (CNF), zibafasha kwegera iyo miryango bakayisura bakamenya urugo runaka rufitanye amakimbirane.

Ati: "Ndetse iyo twigisha twifashisha ya miryango yahoze ifitanye amakimbirane; rero nugukomeza twese tugafatanya mu guhangana n’iki kibazo."

Kugeza ubu akarere ka Nyabihu imibare igaragaza ko igwingira rigeze kuri 31% mu gihe mu minsi yashyize bari kuri 59%, ikibazo Meya avuga ko bakomeje gushyiramo imbaraga zikomeye.

Imbaraga zashyizwe mu kwigisha ababyeyi gutegura indyo iboneye y’umwana zatumye igwingira rigabanuka

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru