Hari bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Rwankuba, mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bajya bakwa amafaranga na bamwe mu batekinisiye ba REG, bita ayo gukaza insinga, kugirango bagezweho umuriro w’amashanyarazi.
Bagasaba kurenganurwa kuko basanga ari nka ruswa baba bakwa kuko iyi serivisi yo kugezwaho umuriro bakayiboneye ubuntu. Ibi kandi bigarukwaho na Ntirenganya Théoneste, akaba ari umwe muri bano baturage bagaragaza kino kibazo.
Aho agira ati " Abatekinisiye baraza bamara kuza, insinga ntibazikaze neza, wabahamagara bakazikaza, bakaguca amafaranga noneho umuriro ukawubona, kuko batanze umuriro muri macye, bamwe barawubona abandi ntibawubona, ubwo rero ni ikibazo gikomeye kuba bamwe bacana abandi ntibacane."
Uyu muturage akomeza agira ati " Ubwo noneho twareba abantu hafite icyo kibazo bakavuga ngo bari kujya bahamagara abatekinisiye, kugirango yongere yurire babone umuriro muri konteri, bakabasha kubaca amafaranga, ibyo bintu ntabwo ari byiza, ntabwo byemewe kandi bahembwa ku kwezi, ni aba REG, ubwo ni ruswa, urumva niba bahembwa ku kwezi urumva ntabwo ari umushahara wabo, kandi no ku kwezi barahembwa".
Aba baturage bavuga kandi ko bamwe bafite umuriro ariko abandi bakaba ntawo bafite, hakaba nabawufite ariko bigaragara ko ngo udahagije.
Basaba ko bagezwaho umuriro, nabo bakawukoresha mu kuzamura imibereho yabo, nkuko bishimangirwa na Ayirwanda Claire ndetse na Muhawenimana, nabo akaba ari abandi baturage bagaraza ikibazo cy’ibura ry’umuriro aha hantu.
Ayirwanda yagize ati " Byaba byiza ko waboneka bihoraho, ariko n’ubusanzwe umuriro usanzwe uza ukagenda ukagaruka, ibyo muri rusange bibaho, nasaba ko twese umuriro watugeraho erega nanjye buriya ntabwo nkufite neza."
Naho Muhawenimana agira ati " Baratubwiye ngo barekuye umuriro, dusanga umuriro mu duce tumwe urimo ahandi nta muriro dufite, tubabajije baratubwira ngo ntabwo babizibi baracyatekinika ngo barebe ko tuzabona umuriro".
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo kigararagazwa naba baturage, gusa ubwo twahamagara kuri telefone Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, ntabwo yabashije kutwitaba.