Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Umukwabu wo gufunga amashuri atujuje ibisabwa urakomeje

Monday 16 September 2024
    Yasomwe na

Gahunda yo gusura ibigo by’amashuri bitandukanye byigenga no gufunga ibitujuje ibisabwa mu karere ka Rubavu iri gusiga ibigo bimwe bifunze imiryango.

Ni gahunda iri gukorwa n’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda, NESA, ku bufatanye n’akarere ka Rubavu.

Usibye iri genzura kandi hari n’ibigo byamaze gufungwa, nkaho mu murenge wa Nyakiliba ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge hafunzwe ibigo byirenga icumi, ku mpamvu bwatanze ko bitari byujuje ibisabwa.

Mupenzi Pacifique ufite uburezi mu nshingano karere ka Rubavu, ahamya ko iyi gahunda ihari kandi ko ikomeje.

Yagize ati: "Hari ikipe ya NESA iri kuyasura; kugira ngo ishuri ryemererwe gukora rigomba gusaba accreditation (uburengazira) muri NESA, noneho rikabona gufungura, ubwo rero nta kindi kibazo afite nuko ari gukora mu buryo butemewe. Hari ikipe za NESA, guhera ku wa Gatanu ziri kubasura, abujuje standards (ibisabwa) bakazabasubiza. Ikibazo muri make ni ugutangira badafite uburengazira".

Twamubajije umubare w’ibigo bimaze gufungwa muri iyi gahunda gusa yirinze kugira umubare wabyo atangaza.

Abajijwe ku mashuri ari gusangwa atujuje ibyo asabwa ku buryo afunga imiryango aho abayigiramo bazerekeza, avuga ko icyo gihe bajyanwa ahabegereye.

Ati: "Ubwo icyo gihe twakorana inama nabo, bakajya ku mashuri ahegereye".

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ibigo byerererwe gukora harimo ibikorwaremezo, nkaho abanyeshuri bakinira, ndetse no kuba hari abarimu bize umwuga w’uburezi. Gusa ngo ibigo bizajya bifungwa, nyuma bikuzuza ibyo byasabwe ngo bizajya bikomorerwa.

Mu karere ka Rubavu havuzwe ko hari ibigo by’amashuri bikorera ahantu hadatekanye kuhigira, ndetse n’abahakorera nk’ibikorera mu bipangu.

Iyi gahunda ikaba iri kwibanda cyane ku amashuri y’incuke ndetse n’abanza y’igenga. Agomba gusurwa muri iyi gahunda ngo agera kuri 47 muri kano karere ka Rubavu kose.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru