Monday . 13 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 April » Musanze: Bashenguwe n’imibiri y’abiciwe mu bitaro bya Ruhengeri itaraboneka – read more
  • 29 April » "Batubeshyaga ko iyo umuntu ageze mu Rwanda bamwica" – read more
  • 29 April » Karongi: Bari gutanguranwa n’abajura ku myaka bahinze – read more
  • 29 April » Rutsiro: Ufite uburwayi bwo mu mutwe yishe umukecuru – read more
  • 26 April » Gakenke: Banenze Abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more

Rulindo: Abacururiza mu isoko ryo mu Kisaro babangamiwe no kunyagirwa basora

Friday 26 April 2024
    Yasomwe na


Abacururiza mu isoko ryo mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo barataka igihombo baterwa no kuba isoko bacururizamo ridasakaye bityo ibicuruzwa byabo bikaba binyagirwa bikangirika kandi batanga imisoro neza.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aharemera iryo soko mu murenge Kisaro, bakifuza ko ubuyobozi bwabubakira isoko.

Umwe muri aba baturage witwa Kabuga Flecien yagize ati: "Duhura n’igihombo gikomeye iyo ibicuruzwa byacu byanyagiwe; icyo dusaba nuko byibuze batwubakira isoko tukajya ducururiza ahantu hasakaye. Nkatwe ducuruza imyenda hano urabona ko twagowe, ubu imvura iguye wabyibonera uburyo duhangayitse."

Undi muturage witwa Musabyemariya Consolee yagize ati: "Imvura hano iratunyagira ibicuruzwa byacu bigahomba kandi murabona ko ducuruza imyenda n’inkweto, rwose mudukoreye ubuvugizi bakatwubakira iri soko byadushimisha cyane, ubu dutwira amashitingi iyo imvura iguye bikatugora cyane."

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Rugerinyange Theoneste yavuze ko bagishakisha ubushobozi bwo kubaka iri soko kugira ngo abaturage bacu bajye bacururiza ahantu heza.

Yagize ati: "Ikibazo cya ririya soko ryo mu kosaro turakizi, turacyashaka ubushobozi bwo kuba twaryubaka kuko murabizi ko twagiye twubaka amasoko atandukanye. Twubatse iryo mu murenge wa Base nahandi, ubwo rero nitubona ubushobozi niryo ryo mu Kisaro tuzaryubaka bajye bakorera ahantu heza, rwose turabazirikana."

Isoko ryo mu kisaro usanga ririmo abacuruzi benshi biganjemo abarimo gucuruza imyenda, inkweto n’ibindi, ni isoko rirema rimwe mu cyumweru, ngo ryubakiye byabafasha kubungabunga ubuziranenge bw’ibyo bacuruza.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru