Sunday . 12 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 May » Nyabihu: Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COAIPO bateye utwatsi imyanzuro ya RCA – read more
  • 9 May » Israel yatangiye Kurasa ahahungiye abagore n’abana – read more
  • 9 May » RIB yataye muri yombi abakorera kuri Youtoube kubera amashusho yise urukozasoni – read more
  • 7 May » Nyabihu: Hari abaturage babura uko bageza umusaruro wabo ku isoko – read more
  • 7 May » Perezida Kagame yagaragaje uko urubyiruko rwatera imbere – read more

Nyabihu: Ababyeyi baratabariza abana barembejwe n’inzoka kubera kunywa amazi yo mu bigega by’ishuri

Wednesday 24 April 2024
    Yasomwe na


Ababyeyi bo mu mirenge ya Jenda na Kabatwa mu karere ka Nyabihu baratabariza abana babo barembejwe n’inzoka zo mu nda zituruka ku kunywa amazi yo mu bigega y’umureko w’ishuri akiremamo iminyorogoto n’inzoka.

Aba babyeyi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iki kigo, giherereye mu murenge wa mu karere ka Nyabihu.

Bavuga ko ari ikibazo bamaranye imyaka myinshi ndetse gikomeje kugwira ku bana muri aka karere ahanini biterwa n’ayo mazi yanduye banywa buri munsi.

Bamwe muri aba babyeyi barimo n’abarezi ku bigo bitandukanye barasaba leta ko yashyira imbaraga mu kugeza amazi meza mu bigo by’amashuri ngo kubera ko usanga abana barazahaye kubera inzoka zo munda.

Demokarasi Yohani Damascene n’umuyobozi w’amashuri ya Gihorwe yagize ati: "Muri aka karere dufite ikibazo cy’amazi meza kuva
kera yewe ubanza no ku rwego rw’Igihugu bizwi, hano ku ishuri abana banywa amazi yo mu bigega kuko nta kundi twabigenza, sinajya kubeshya ko twafata amazi tukayateka rwose ntabwo byashoboka, ibikoresho byo kuyatekamo ningorane nta buryo dufite bwo kuyategurira abanyeshuri."

Undi mubyeyi yagize ati: "Abana bacu barembajwe n’inzoka nibadutabare rwose, ikibazo cy’ingutu dufite n’amazi, reba aba bana bato uburyo barimo kugotomera ariya mazi aba yuzuyemo ibisimba by’iminyorogoto, myanda, yewe ntabwo ari abana gusa bakomeje kuzahazwa n’inzoka zo mu nda ahubwo natwe abantu bakuru duhora kwa muganga dukwiye gutabarwa tukabona amazi meza."

Mukandutiye yagize ati: "Iyi migezi ni baringa , barayizanye amazi aza rimwe na rimwe kuri ubu yaragiye burundu uwayobona yagira ngo irakora kandi byahe byo kajya, iki kibazo tukibaza buri munsi ariko twabuze Umuyobozi numwe ugishakira igisubizo. Dukwiye gutabarwa hano mu murenge wa Kabatwa tukabona amazi meza asukuye tukareka ibi bizenga tunywa."

Bakomeza bavuga ko ubuyobozi bumaze imyaka myishi bubabeshya ko amazi meza bazayabona , ngo n’imigezi iri hirya no hino yo kujijisha nibaringa nta mazi ayibonekamo, akaba ariho bahera basaba inzego zi hejuru kubatabara bakabona amazi meza.

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette inshuro zose twamuhamagaye ntiyigeze yitaba telefone n’ubutumwa bugufi twamwihereje ntiyigeze abusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru gusa twiyambaje Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Simpenzwe Pascal avuga ko hari ibyo basabye abayobozi b’ibigo by’amashuri bijyanye no gusukura aya mazi yo mu bigega ariko ngo bamwe ntibabikora.

Yagize ati: "Abayobozi b’ibigo by’amashuri twari twumvikanye ko bajya basukura amazi abana banywa ariko usanga hamwe na hamwe bitubahirizwa nkuko twabyumvikanye, kuko kugura Siro ugashyura mu mazi abana ntabwo bihenze, ubu tugiye kongera dukurikirane iki kibazo tumenye impamvu bidakorwa."

Muri iyi mirenge ya Kabatwa na Jenda ikora kuri pariki y’ibirunga usanga bataragerwaho n’amazi meza aho benshi bajya kuvoma mu masoko, cyangwa bakareza amazi y’imvura arinayo bakoresha umunsi ku munsi, gusa ayo mazi akomeje kubateza ibibazo bikomeye.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru