Kimwe mu bikorwa bya gusirikare cyakubise igihwereye mu butegetsi bw’u Burundi kigahabwa urw’amenyo n’abatari bake mu Isi ni ugupanga guhirika ubutegetsi bigakorwa na Jenerali ariko akisanga asa n’uwarotaga.
Mu 2015 nibwo abantu bagiye kumva numva kuri radio yigenga ya RPA mu Burundi hatangarijwe ko Perezida Pierre Nkurunziza ahiritswe ku butegetsi, bamwe babiha urw’amenyo kuko inzira byari bitangarijwemo nayo ubwayo yasobanuraga ko ari nk’abana bikinira.
Kuva ubwo Perezida Nkurunziza aho yarari mu nama muri Arusha muri Tanzania yahise akubukayo igitaraganya aca iby’ubutaka aza gutangirira ibintu hafi ngo atabicira inkeri ari urukonda.
Coup d’etat ya Jenerali Niyombare yaramupfubanye kuko gufata ibintu by’ingenzi byari byamunaniye ndetse bakubitirwa ahareba inzega we n’itsinda rye, bahungira hanze y’igihugu mu Rwanda, urwango hagati y’ibihugu byombi ruba rubonye ikibatsi.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko abagerageje gukorera ‘coup d’état’ Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015 batazababarirwa.
Ibi yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 24 Mata 2024, nyuma y’inama nkuru imaze iminsi ibiri ihuriza mu Ntara ya Ngozi abahagarariye abarwanashyaka ba CNDD-FDD.
Aba bantu barimo abasirikare, abapolisi, abanyapolitiki, abanyamakuru n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bahungiye mu bihugu bitandukanye nyuma y’aho iyi ‘coup d’état’ yari imaze gupfuba. Leta y’u Burundi yacanye umubano n’u Rwanda, isobanura ko bacumbikiwe i Kigali.
Ku rutonde rwasohowe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi muri Gashyantare 2016, hariho abantu 34 kandi bose bakatiwe ibihano bigera ku gifungo cya burundu badahari.
Umwe muri bo ni umunyapolitiki Minani Jérémie uba ku mugabane w’u Burayi. Muri Kamena 2023 yatangaje ko icyo bazira ari uko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye wasimbuye Nkurunziza.
Minani yagize ati “Abo Barundi basaba ubuhungiro ni impunzi, bashakishwa ku bw’ibyaha bashinjwa bishingiye kuri politiki.”
Ndikuriyo yagaragarije abanyamakuru ko CNDD-FDD yifuza ko u Burundi bwohererezwa aba bantu, bagacirwa urubanza, kandi ngo ntibishoboka ko icyaha cyakorewe Nkurunziza kibabarirwa na Ndayishimiye.
Kuva mu Ukuboza 2023, Leta y’u Burundi igaragaza ko bamwe muri aba bantu ari bo bayobora umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ukunze kugaba ibitero mu ntara ya Bujumbura. Ni ikirego cyongerera ubukana icyari gisanzwe.





















