Tuesday . 14 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma

Tuesday 14 July 2026
    Yasomwe na

Dallas, Texas kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, amakipe y’ibihangange mu mupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, u Bufaransa (France) na Espagne (Spain), aracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu ni umwe mu mikino utegerejwe cyane muri iri rushanwa kuko uhuza amakipe abiri amaze kwitwara neza kuva ryatangira.

Mu rugendo rwo kugera muri 1/2, u Bufaransa bwitwaye neza, aho bwatangiye butsinda Suède ibitego 3-0 muri 1/32, bukurikiraho Paraguay 1-0 muri 1/16, mbere yo gukuramo Maroc itsinzwe ibitego 2-0 muri 1/4.

Ku rundi ruhande, Espagne yasezereye Autriche iyitsinze ibitego 3-0, itsinda Portugal 1-0 muri 1/16, nyuma ikuramo u Bubiligi ku bitego 2-1 muri 1/4.

Amaso y’abakunzi b’umupira araba ahanzwe cyane ba rutahizamu b’ibyamamare, ari bo Kylian Mbappé uyoboye ubusatirizi bw’u Bufaransa, afatanyije na Ousmane Dembélé na Michael Olise, mu gihe Espagne iribwishingikirize kuri Lamine Yamal, Pedri, Rodri na Mikel Merino, bakomeje kwitwara neza muri iri rushanwa.

Aya makipe afite amateka akomeye yo guhangana, aho mu mikino 38 amaze guhura, Espagne yatsinze inshuro 18, u Bufaransa butsinda inshuro 13, banganya inshuro 7.

Mu mikino iheruka, Espagne yatsinze u Bufaransa muri EURO 2024 no muri UEFA Nations League 2025, ibintu bituma u Bufaransa bwinjira muri uyu mukino bushaka kwisubiza icyubahiro.

Abasesenguzi benshi bemeza ko uyu mukino ushobora kugenwa n’uburyo amakipe yombi yitwara hagati mu kibuga no mu bwugarizi.

U Bufaransa buzwiho gusatira bwihuse no gukoresha impano ya Mbappé, mu gihe Espagne izwiho kugenzura umupira no kubaka ibitero buhoro buhoro.

Ibyo bituma benshi bawufata nk’ushobora kuba ari wo mukino ukomeye kurusha indi yose yabaye muri iki Gikombe cy’Isi kugeza ubu.

Ikipe iratsinda hagati ya France na Espagne irahita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho izahura n’izava hagati y’Ubwongereza (England) na Argentine bazakina undi mukino wa 1/2 ku wa Gatatu.

Utsindwa azakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu. Abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose bategerezanyije amatsiko kureba niba Mbappé ayobora u Bufaransa bukagera ku mukino wa nyuma inshuro ya Gatatu bikurikiranya, cyangwa niba Lamine Yamal n’abagenzi be bakomeza kwandika amateka mashya bakageza Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 baherukaga kugeraho muri 2010 baranagitwara icyo gihe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru