Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yasabye ko hakorwa iperereza ku iraswa ryakozwe na polisi, ryahitanye umukobwa w’Umunya-Australia ndetse rigakomeretsa se na musaza we, mu gihe bari bagiye gusura abo mu muryango wabo muri Pakistan.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru AP kuri uyu Mbere tariki 15 Kamena 2026, abapolisi badasanzwe (commandos) bo muri Pakistan, barashe umuryango w’Abanya-Australia bibeshye ko ari abajura bitwaje intwaro.
Hania Ahmed, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza uturuka i Perth muri Australia, yishwe ku wa Gatatu mu mujyi wa Chakwal nyuma y’uko abapolisi bo mu mutwe wa Punjab Police Elite Force babarashe.
Se wa Hania n’umuvandimwe we na bo bakomeretse bikomeye muri icyo gikorwa cyabaye kubera kwibeshya kw’abapolisi batekerezaga ko abo bantu ari abagizi ba nabi bitwaje intwaro.





















