Monday . 10 August 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more

Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza

Tuesday 23 June 2026
    Yasomwe na

Nyuma yo gushyiraho inzego zihagarariye abandi ku rwego rw’imirenge ya Rugarama na Cyanika muri Burera, Abarwanashyaka ba (Green Party of Rwanda) ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikikije mu Rwanda, ryakomereje ibikorwa byaryo mu mirenge ya Kagogo na kinyababa mu karere Burera aho bibukijwe amahame y’ishyaka n’ibigomba kubaranga.


Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda basabwe kurengera ibidukikije, birinda kuvugunya ibintu aho babonye.

Perezida w’iri Shyaka Hon. Dr Frank Habineza yongeye kwibutsa abarwanashyaka amavu n’amavuko y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, uburenganzira bwa muntu nk’intego iri shyaka rifite.

Ati”Ishyaka ryacu rigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage, nkuko bikubiye mu ntego zacu, mujye mutanga ibitekerezo mwiyamamaze mu nzego zibanze, mugomba guharanira kwita ku bidukikije mudafata ibintu byose ngo mubijugunye aho mubonye.”

Senateri Dr Frank Habineza yashimiye Abarwanashyaka bakomeje guteza imbere ishyaka.

Ibi bikorwa byo gushyiraho inzego ku rwego rw’imirenge byatangirijwe mu karere ka Burera bizakomereza no mutundi turere tw’Igihugu, mu rwego rwo gukomeza kwegera abarwanashyaka no gushimangira imikorere y’ishyaka.

Yanditswe na Jean ClaudeNdayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru