Monday . 10 August 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more

Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka

Wednesday 24 June 2026
    Yasomwe na

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze (JADF) MUGABUKOMEYE Benjamin, yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye inshuro eshatu, muri uyu mwaka aho yageze kuri Miliyari zirenga 32 mu bikorwa by’iterambere.


Perezida wa JADF mu karere ka Musanze Mugabukomeye Benjamin.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga (Opening Day) ku nsanganyamatsiko igira igira iti”Duhurize hamwe imbaraga zose zishyira umuturage ku Isonga we muzi w’iterambere rirambye”.

Yagize Ati”Uyu n’umwanya mwiza wo kugaragariza abafatanyabikorwa bacu ibyo dukora, ndetse dufite umwihariko muri uyu mwaka twari dusanzwe dukorera mu mujyi, ariko ubu twaje hano mu Kinigi muri zone ikorerwamo ubukerarugendo, ndetse twabwira abantu ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye inshuro eshatu muri uyu mwaka.”

Yakomeje agira ati”Hano mwabonye ko harimo gutangirwa na serivisi z’irangamimerere ntibyari bimenyerewe, ubu rero twiteze ko abantu benshi bazaza gusura ibi bikorwa mu masitandi atandukanye.”


Harimo kumurika ibikorwa bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimama Claudien, watangije ku mugaragaro iri murikabikorwa yashimiye uruhare rwa JADF mu iterambere ry’akarere, ndetse yanashimiye abaje kugaragaza ibikorwa byabo bitandukanye anasaba abantu gufata umwanya wabo bakajya kubisura.


Harimo n’abakora ibikorwa by’ubukerarugendo beretse meya uburyo (Binocular) ikora.

Iri murikabikorwa ryatangiye uyu munsi ku kibuga cy’umupira cy’umurenge wa Kinigi rizarangira kuwa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2026.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru