Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ingabo za Congo zashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda

Saturday 28 May 2022
    Yasomwe na

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda (MINADEF) yatangaje ko abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatanyije n’umutwe ushaka guhirika bw’u Rwanda wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (FDLR) bashimuse abasirikare b’u Rwanda babiri, ku wa Mbere taliki 23, Gicurasi, 2022.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko kiriya gikorwa ari icy’ubushotoranyi, bise mu Cyongereza Provocative Aggression.

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko bariya basirikare ari Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad kandi ngo bashimuswe bari ku mupaka w’u Rwanda na Congo bacunga umutekano.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko zizi neza aho bariya basirikare baherereye kandi rirasaba abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kureka gukorana n’imitwe yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakarekura bariya basirikare.

RDF yahise isaba ko abasirikare bayo barekurwa mu mahoro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru