Mu karere ka Gisagara umurenge wa Ndora akagari ka Cyamukaza hari abaturage badafite umuriro w’amashanyarazi bavuga ko hari bamwe mu bahabwa imirasire bu buryo bw’uburiganya. Kuko hari abahabwa imirasire kandi bafite n’amashanyarazi.
Ni abaturage b’akarere ka Gisagara umurenge wa Ndora akagari ka Cyamukuzi bavuga ko babangamiwe nuko hari abaturage bafite ubushobozi bahabwa imirasire ndetse n’umuriro w’amashanyarazi icyarimwe kandi imirasire ubusanzwe ihabwa abaturage batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ibintu bashinja ubuyobozi bw’imidugudu ko aribwo bubigiramo uruhare.
Umwe yagize ati “Ku bijyanye n’amatara ino rwose mba mbona amatara ariya batanga afitwe n’abandi bafite n’amashanyarazi basanzwe ari abakire mungo zabo umukene rwose ino nta kintu agenzaho rwose, abakene ubundi turatsikamirwa cyane".
Undi nawe yunzemo ati”Kugira ngo ubone umurasire bisaba gutanga amafaranga nk’ibihumbi bibiri cyangwa bitanu mudugudu akakwandika ukagenda waba ntacyo ufite ukicara ugapowa” .
Uyu muturage yakomeje avuga ko abafite umuriro w’amashanyarazi aribo bahabwa imirasire abandi kubera ko ntacyo bafite batanga ntabyo bahabwa ati“Ubwo se guha umuntu wushoboye umurasire bakamuha n’amasharazi biba bishatse kwerekana iki"?
Aba baturage bavuga ko bitagakwiye ko umuturage umwe aba afite umuriro w’amashanyarazi ngo nyuma ahabwe n’umurasire kandi umuturanyi we baturanye nta na kimwe afite bagasaba ibi bintu byakosoka ngo kuko uburyo imirasire itangwamo harimo urujijo.
Yagize ati "Ikintu twifuza nukutuvugira natwe tukagera ku iterambere nk’iry’abandi nabo bayobozi baduca amafaranga ni ukutuvugira rwose ibi bintu birarenze twebwe muri Nyarubari birarenze rwose".
Umuyobozi w’umurenge wa Ndora Manirarora avuga ko ari amakosa aba yarabaye ku batanga imirasire ndetse n’umuriro w’amashanyarazi ntibagenzure ngo abahawe amashanyarazi bakurwe muri sistemu yabahabwa imirasire.
Ati“Haba harabayemo ikosa ku batanga imirasire ntibakorane n’abatanga amashanyarazi nonoho ngo umuturage wahawe amashanyarazi ntakurwe mu sisitemu yabahabwa umurasire ariko biraza gukemuka”.
Imibare iheruka mu Karere ka Gisagara igaragaza ko 52,4% bagerwaho n’amashanayarazi yo ku muyoboro mugari, naho 19,6% bakagerwaho n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Ubusanzwe iyi gahunda yo gutanga imirasire muri karere ka Gisagara yibanda cyane ku ngo zitagerwaho n’umuyoboro w’umuriro w’amashanyarazi.



















