Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Leta ya Congo yise M23 Umutwe w’Iterabwoba ihagarika by’igitaraganya RwandAir

Saturday 28 May 2022
    Yasomwe na

Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ku mugaragaro ko umutwe witwaje Intwaro wa M23 ari ‘Umutwe w’Iterabwoba’ ndetse inahagarika by’igitaraganya ingendo za RwandaAir ku butaka bwayo.

Ni nyuma y’imirwano imaze iminsi, guhera tariki ya 23 uku kwezi yashyamiranyije M23 n’ingabo za Leta FARDC, imirwano yagize ingaruka ku Rwanda kuko mu Kinigi mu karere ka Musanze haguye ibisasu 4 bikomeretsa abantu binasenya inzu z’ubucuruzi.

Leta ya Congo yahise kandi inatangaza ko bihise bigira ingaruka ku masezerano ya Nairobi, yyungaga Leta n’imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwa Congo. Amasezerano ayita ateshwa agaciro.

Ni mu byemezo byafashwe n’inama nkuru y’umutekano iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi n’abandi bayobozi mu ngabo za RDC.

Asoma iyi myanzuro umuvugizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, avuga ko bagendeye ku bimenyetso n’ubuhamya bw’abaturage bemeza ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda.

M23 iracyasaba Leta ya Congo ko abasirikale bayo binjizwa mu gisirikale cya Leta, FARDC, ikintu Leta ya Congo idashaka kwiyumvisha mu bwoba bw’uko M23 yaba ifashwa n’ibihugu byo mu karere cyane u Rwanda kuko abenshi mu bayigize ariho baturutse.

Kugeza ubu mu mashyamba ya Congo habarurwa imitwe120 yitwaje intwaro ishyigikiwe my buryo butandukanye, irimo na FDLR irimo gufatanya n’ingabo za Leta FARDC mu gukuraho M23.

Hari kandi n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka irenga 20 ishinzwe gucunga umutekano w’abaturage ariko kugeza nanubu abantu bibaza intego yawo igituma itazigeraho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru