Hari bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kanyove,Umurenge wa Mukamira w’Akarere ka Nyabihu bavuga ko bakomeje gusembera ngo bitewe nuko inzu zabo zamaze kurengerwa n’amazi aturuka mu birunga.
Aba baturage babitangariije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo Tv ubwo yari asanze bamwe muri aba baturage bicaye aho bahungiye aya mazi dore ko yamaze kurengera inzu ndetse yasendereye n’imirima yabo.
Umwe muri aba baturage witwa Nsengimana Francois yagize ati”Ikibazo cy’aya mazi kiduteye impungenge kubera ko yamaze kurengera inzu zacu, Duhora dutakamba ko bazashaka aho bayobora aya mazi ariko ntacyo bakoze twarumiwe”
Uyu muturage akomeza agira ati:”Hari ikibare kiri hano cyamiraga aya mazi ariko cyaruzuye ntibagitsibura niyompamvu amazi yabuze aho yerekeza aba nk’ikiyaga turigusaba gutabarwa Ubu bamwe basembeye ntaho kuba bafite.”
Undi muturage yagize ati:”Twahunze ariya mazi yaduteye ubu byatuyobeye ntamerekezo, urabona ko n’ibiro by’akagari ka Kanyove byarengewe , mudukorere ubuvugizi nk’abanyamakuru mugeze hano mwiboneye uburyo bimeze kuko n’imyaka yacu yarengewe”
Ubwo twageraga muri aka gace tuganira n’abaturage batubwiye ko nta muyobozi urabasha kubageraho kugira ngo abahumurize cyokoze Goronome w’umurenge wa Mukamira niwe wahageze ahita agenda.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere burimo gukora kuri iki kibazo maze tuvugishije Meya Mukanadayisenga Antoinette atubwira ko ahuze aza kutuvugisha gusa kugeza ubwo twakoraga iyi ntacyo yigeze adutangariza.
Mu butumwa Guverineri w’Intara Y’Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yoherereje umunyamakuru wa MAMAURWAGASABO TV yavuze ko imiryango imwe batangiye kuyimura aha hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mukaga.
Ati”Birumvikana Imiryango yose yabaye yimuwe igomba gukodesherezwa, Hari iyamaze gukodesherezwa, nindi nayo yahakuwe ejo, barimo gushaka amazu bakodesherezwa.”