Bamwe mu babyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cyo ku Mubano wa Kane, giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, baranenga icyemezo cy’iki kigo cyo kwirukana abana babaziza ko baje ku ishuri bambaye inkweto za bodaboda batanafite amasahani y’icyuma.
Mu gihe abandi biga ku kigo kimwe, bari bakomeje amasomo nkuko bisanzwe, abanyeshuri batandau bo mu muryango umwe bo bisa nkaho bitaboroheye ngo babashe gukurikirana amasomo yabo kuri uyu wa Mbere, kuko bahise basubizwa mu rugo rugikubuta, kubera kuza ku ishuri bambaye inkweto za bodaboda mu gihe twamenye ko mu mabwiriza ari kuri kino kigo cyo ku Mubano wa Kane, harimo ko abanyeshuri basabawa cyangwa bategetswe, kuza bambaye inkweto zifunze.
Mu byo bazize kandi harimo kuba baje ku ishuri badafite amasahani y’icyuma. Aba bana uko ari batandau bakomoka mu muryango umwe, twamenye ko utishoboye, ku buryo kubasha kubabonera ibi basabwa kuri rino shuri bishoboka ko bitaboroheye.
Umwe mu babyeyi baharerera witwa Mukeshimana Bwiza, yagize ati"Bamwirukanye kuko yambaye bodaboda, mbona ari ikibazo bagakwiye gushaka ukuntu bagikosora, kuko ushobora kwambuka hariya ugasanga imodoka iramugonze cyangwa moto iramugonze, bakwiye kubivugurura nk’abayobozi b’ikigo, bakareba igisubizo cya nyacyo".
Yakomeje agira ati"Bagakwiye kwihangana ahubwo bagakangurira ababyeyi ko bakwiye kujya bambika abana inkweto, leta ikwiye kujya ibafasha batirukanye umwana".
Gasigwa Jean Baptiste, akaba Perezida w’ababyeyi barera kuri kino kigo, nubwo agaragaza akamaro ko kuza ku ishuri abana bambaye inkweto zifunze, ariko anenga icyemezo nk’iki cyo kubirukana kubaje batazambaye.
Ati"Abana ntabwo aribo twakwirukana oya, narimfite gahunda yo kuzaza guhamagaza ababyeyi badafite izi nkweto, nkahamagaza ababyeyi bakaza aha ngaha, nkababwira ko iterambere turi kwinjiramo, ntabwo ari iterambere ryo kwambara bodaboda, bodaboda bajya bazambarira mu rugo, ariko bajya ku ishuri bakazana inkweto zifunze, ariko ntabwo tubahaye uburenganzira bwo kwirukana abanyeshuri’’.
Nyuma yaho bimenyekaniye ndetse bikamenywa n’ubuyobozi mu Karere ka Rubavu, n’umunyamakuru akiri muri kino kigo, aba banyeshuri baje kugarurwa ku ishuri, basubizwa mu ishuri.
Mu mvugo ye, Ngizwenimana Thomas, Umuyobozi w’iri shuri, avuga ko batabirukanye ahubwo babatumye kubizana.
Ati"Ntabwo twirukanye abana, ariko mu nama twakoranye n’ababyeyi, twabasaba yuko bashakira abana udukweto dufunze, ku murongo twafashe mu nama y’ababyeyi mu rwego rwo guca plastique twemeza ko abana bajya barira ku masahani y’icyuma, ntabwo ari ukubirukana, wenda iyo mvugo yo kuvuga ngo ni ukubirukana, ntabwo ari ukubirukana ahubwo ni ukabatuma".
Ishimwe Pacifique umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, nawe anenga kino cyemezo, agasanga gishobora kuba imbarutso yo guta ishuri kuri bano bana.
Yagize ati"Igihe cyose amabwiriza yose, ntabwo ashyirwa mu bikorwa navugango ku gahato, habaho na exception (umwihariko), ntabwo ababyeyi bose banganya ubushobozi, noneho ikindi cyagaragaye, bariya bana bavuka mu muryango umwe, ntabwo aba aribo birukanwa, hahamagazwa ababyeyi".
Hakunze kandi kunengwa ibigo by’amashuri bifata ibyemezo bihutiyeho bitarimo gushyira mu gaciro, byo kwirukana abanyeshuri ku ishuri ndetse bikaba byaba imbarutso mu kongera umubare w’abana bata ishuri ndetse no gukoma mu nkokora ireme ry’uburezi muri rusange.






















