Mu Rwanda, icyemezo cyo kubaka urugo ntikikiri igishingiye ku rukundo gusa, ahubwo kiragenda gihinduka icyemezo gishingiye ku bushobozi. Kuri ubu, urubyiruko rwinshi ruvuga ko gutinya gushaka no gushinga ingo biterwa ahanini n’ubukungu bukomeje kugora imibereho ya buri munsi.
Abasore benshi bavuga ko kubura akazi, umushahara muto, inkwano ihenze n’ibiciro by’ibanze bikomeje kuzamuka bituma bumva ko kubaka urugo ari umutwaro batabasha kwikorera. Naho inkumi, zimwe zivuga ko gutinya gushaka (…)
Olimpia yari afite imyaka 18 igihe amashusho y’ubwambure bwe yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga atabitangiye uruhushya, bigahungabanya ubuzima bwe.
Ayo mashusho yari yafashwe n’umukunzi we bamaranye imyaka itandatu bakundana ariko Olimpia ni we wenyine wagaragaye muri ayo mashusho. Yari yafashwe kugira ngo abe ayabo bonyine. Umuhungu w’inshuti ye ahakana ko ari we wayakwirakwije.
Nyuma y’uko iyo videwo isohoka, Olimpia yamenyekanye nka "the hot chubby one", ugenekereke ni nka (…)
Iyo bigeze ku biremwa bigirana umubano, bigaragara ko kubeshya - cyangwa nibura twa tunyoma duto tutagize icyo dutwaye - bishobora kuba ari byo biduhuza twese.
Kandi, nubwo muri kamere yacu tutamenya neza gutahura ikinyoma, hashobora kuba hari uburyo bworoshye wakoresha mu gutahura ababeshyi bo muri twe. Impuguke mu bumenyi bw’imyitwarire y’inyamaswa akaba n’umwanditsi Lucy Cooke yagambiriye gutahura kubeshya byeze mu nyamaswa - ndetse no mu bantu.
Tumunga ukuri ngo dukomeze twihe (…)
Ubu abagore bo muri Arabia Saoudite bemerewe kujya mu mahanga bonyine nta mugabo ubaherekeje nk’uko byemejwe n’iteka ry’umwami ryasohotse uyu munsi kuwa gatanu.
Iri teka ryemerera umuntu wese w’igitsina gore urengeje imyaka 21 ko ashobora gusaba urwandiko rw’inzira (passport) nta bundi burenganzira abanje kubisabira, ibi bibashyira ku rwego rumwe n’abagabo.
Abagore kandi bahawe uburenganzira batagiraga bwo kwandikisha abana, kwandikisha gushyingirwa no gusaba gatanya.
Ubwami bw’iki (…)
bya Scovia Mutesi
Umuganura 2019 uzarangwa n’udushya dutandukanye nk’uko byagenze mu mwaka ushize wa 2018, tumwe muri two atanga ingero zo guteza imbere inganda ndangamuco ndetse na bimwe mu bikorerwa mu gihugu byose bizamurikwa ku itariki ya 29 Nyakanga mu Cyumweru cy’Umuganura kizabera mu gace kahariwe ibikorwa bya siporo Car Free Zone.
Insanganyamatsiko igira iti, umuganura, isoko y’ubumwe ari ryo shingiro ryo kwigira, umuganura 2019 uzibanda ku guteza imbere umuco w’ubumwe, no (…)
By imfurayabo Pierre Romeo Hari benshi mu basore usanga bibaza icyo bakora bakigarurira imitima y’abakobwa bakundana ugasanga byabayobeye, nyamara burya mu rukundo kugirango umusore abashe kwigarurira intekerezo z’umukobwa bakundana, hari ibyo aba asabwa kumukorera kandi mu by’ukuri bitanagoye cyane
Mugihe rero umusore abashije gukurikiza izi nyigisho, ntakabuza urundo rwe ruzaba indashyikirwa ku buryo usanga ari intangarugero n’icyitegererezo kuri bagenzi be, kandi usange umukunzi we (…)
Yanditswe na Olive MUKAHIRWA
Imyitwarire y’umuntu igirwamo uruhare n’ibintu bitandukanye birimo uko yavutse, aho yavukiye, uko yabayeho, abo babanye, ubumenyi afite, ubushobozi,……. Abahanga mu bumenyamuntu bamaze gukora ubushakashatsi bashyize hanze imwe mu myitwarire iranga abagore bitewe n’amezi bavutsemo. Ukwezi kwa Mbere (1)
Abagore bavutse mu kwezi kwa mbere baba ari abanyentego ku buryo budasanzwe, cyakora intego zabo ntibazitangariza umuntu uwo ariwe wese batarazigeraho kuko (…)
Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Umugore washakanye na Madamu Ana Brnabić, minisitiri w’intebe wa Serbia (bakaba babana nk’umugore n’umugabo), yibarutse - ibiro bya minisitiri w’intebe Brnabic bikaba byatangaje ko ibi ari ubwa mbere bibaye ku mutegetsi wo ku rwego rw’isi.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bye rivuga ko uyu mugore wabyaye witwa Milica Djurdjic n’uruhinja amakuru avuga ko ari umuhungu wiswe Igor, "bameze neza".
Mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2017, ni bwo Madamu Brnabic (…)
Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo Zaba indimi nk’ikirusiya, icyarabu cyangwa ikimandare cyangwa ibijyanye n’ubugenge (Physics). Ubwonko bwacu bushobora kwiga ikintu icyo ari cyo cyose, nubwo cyaba kigoye, kandi bikihuta.
Abashakashatsi bavuga ko umwanya mwiza wa mbere wo kwiga ari amasaha 20 ya mbereukibona cyangwa ukimenya ikintu gishyashya. Kiriya gihe ubwenge buba buri gukora cyane iyo uri kwiga ikintu gishya birihuta kurenza uko waba uri kwiga ikintu usanzwe wumva, ubona cyangwa (…)
Yanditse By NZEYIMANA Viateur
Ingo nyinshi zirimo gusenyuka bitewe n’amakimbirane aterwa no kudaha agaciro cyangwa kudahugukirwa mu gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye, bigatuma habaho gucana inyuma bikabaviramo no gutandukana, urubyaro rwabo akaba arirwo ruhababarira.
NYIRAHABINEZA Gerturde Jane uzwi ku izina rya Shangazi Jane, mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu 22/12/2018 yari agenewe imiryango yubatse imwe yari muri ayo makimbirane,nyuma yo kumva inama n’impanuro bya (…)
Yanditwe na Mukahirwa Olive
Mu gihugu cya Benin, umugabo w’imyaka 51 utuye mu mujyi wa Sehoue nyuma y’umwaka abana n’umugore we wa kane yasanze uwo mugore we ari umukobwa we w’imfura.
Ubusanzwe uwo mugabo, mu mujyi atuyemo azwiho gushaka abagore benshi, ku buryo ngo nyuma y’imyaka mike baba bamutegerejeho gushaka umugore mushya uba wiyongera ku bo asanganywe.
Mbere yo gushaka abagore bane babana ubu, hari abakobwa yabanje kubyarana nabo.
Muri abo yabyariye rero harimo umwe bisanze (…)
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.
























