Kapiteni wa Argentina yongeye kuyobora ikipe ye mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya kabiri gikurikiranye, Lionel Messi yongeye kwandika amateka nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu ya Argentina kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ni intambwe ikomeye ku mukinnyi w’imyaka 39 ukomeje kwerekana ko afite impano idasanzwe.
Mu mukino wa 1/2 wahuje Argentina n’Ubwongereza, Messi yagaragaje ubuhanga bwe, afasha bagenzi be kugenzura umukino no kugera ku ntsinzi yabahesheje itike yo kuzakina umukino wa nyuma. N’ubwo atakiri muto nk’uko byahoze, akomeje kuba umutima w’ikipe ndetse n’umukinnyi utuma ibintu bihinduka igihe bikomeye.
Kugera ku mukino wa nyuma bivuze ko Argentina igifite amahirwe yo kwisubiza igikombe yatwaye mu 2022. Abafana bayo hirya no hino ku isi bakomeje kwizera ko Messi ashobora gusoza urugendo rwe mu Gikombe cy’Isi yegukanye indi ntsinzi ikomeye.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Argentina igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, ibintu bigaragaza ko ikomeje kuba imwe mu makipe akomeye ku rwego mpuzamahanga. Umutoza n’abakinnyi bavuga ko intego yabo ari ugusoza neza iri rushanwa begukana igikombe.
Mu mukino wa nyuma, Argentina izahura na Espagne Uwo mukino utegerejwe na benshi kuko uzagaragaza niba Messi ashobora kongera kwegukana Igikombe cy’Isi cyangwa se Spain igitware dore ko iheruka ku mukino wa nyuma 2010 iranagitwara itsinze Ubuholandi 1-0.














