Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Umugore washakanye na Madamu Ana Brnabić, minisitiri w’intebe wa Serbia (bakaba babana nk’umugore n’umugabo), yibarutse - ibiro bya minisitiri w’intebe Brnabic bikaba byatangaje ko ibi ari ubwa mbere bibaye ku mutegetsi wo ku rwego rw’isi.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bye rivuga ko uyu mugore wabyaye witwa Milica Djurdjic n’uruhinja amakuru avuga ko ari umuhungu wiswe Igor, "bameze neza".
Mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2017, ni bwo Madamu Brnabic w’imyaka 43 y’amavuko yabaye umugore wa mbere ubaye minisitiri w’intebe wa Serbia ndetse aba na minisitiri w’intebe wa mbere wa Serbia ukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore.
Kugenwa kwe nka minisitiri w’intebe kwabonwe nk’ugutunguranye muri iki gihugu cyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Uburayi - igice kizwi nka Balkans - kitemera ishyingiranwa hagati y’abantu b’igitsina kimwe.
Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo akubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye agira ati: "Ana Brnabic ni umwe muri ba minisitiri b’intebe ba mbere aho uwashakanye nabo yabyaye bakiri ku butegetsi...ndetse akaba abaye uwa mbere ku isi aho uwo bashakanye wabyaye ari uw’igitsina kimwe nka we".
Madamu Djurdjic babyaranye asanzwe ari umuganga. Yasamye inda hakoreshejwe uburyo butari karemano bwo gutera intanga. We na Madamu Brnabic bamenyaniye mu kabari ko mu murwa mukuru Belgrade wa Serbia.
Serbia ni igihugu gitsimbaraye ku mahame yo kudashaka impinduka mu mibereho y’abantu, ndetse kwibasira ababana b’igitsina kimwe ni ikintu gisanzwe muri iki gihugu.
Itegekonshinga rya Serbia rivuga mu buryo bweruye ko gushyingiranwa kwemewe muri iki gihugu ari ukubaye hagati y’umugabo n’umugore, kandi ko ababana b’igitsina kimwe bafatwa nkaho kubana kwabo kutazwi.
Muri iki gihugu kandi, ababana b’igitsina kimwe ntibemerewe kuba barera umwana batabyaye bamufata nk’umwana wabo bwite, nubwo bwose abantu b’ingaragu bo bemerewe kuba barera umwana utari uwabo niyo bitazwi niba baba ari abashobora kubana n’uw’igitsina kimwe nabo cyangwa undi w’igitsina gitandukanye.
Igihugu cya Serbia gifite amategeko menshi yo kurwanya ivangura, ubusumbane n’imvugo ihembera urwango, ariko impirimbanyi zivuga ko hatari gukorwa ibihagije mu kongera ubu burenganzira cyangwa kubushyira mu bikorwa.
Abanenga Madamu Brnabic bavuga ko atakoze ibihagije mu gushimangira uburenganzira bw’ababana b’igitsina kimwe.
Mu karasisi k’ababana b’igitsina kimwe kabereye i Belgrade mu mwaka wa 2017, Madamu Brnabic yanze kuvuga niba yakwifuza ko amategeko ya Serbia yemera kubana kw’ab’igitsina kimwe.
Src BBC