Amakuru dukesha ikinyamakuru Al Jazeera avuga ko nibura abantu 81 baguye mu bitero bya Isiraheli yagabye hirya no hino muri Gaza kuva ku wa mbere, harimo 53 baguye mu mujyi wa Gaza.
Amakuru ariho avuga ko uyu mutwe wa Palesitine wemeye icyifuzo cyo guhagarika intambara iri muri Gaza.
Umuvugizi w’umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi avuga ko abantu babayeho nabi muri Gaza, ni mu gihe ibitaro byabuze ibikoresho byo kwa muganga byo kuvura abarwayi, bamwe bagize imvune ziteye ubwoba, ibi biterwa n’uko Isiraheli yatumye imfashanyo zinjiraga muri Gaza zihagarara, ahubwo ikagaba ibitero mu bice bitandukanye.
Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko intambara ya Isiraheli kuri Gaza yahitanye nibura Abanyapalestine bagera ku bihumbi 53,977 ikomeretsa abagera ku bihumbi 122.966.
Naho ibiro bya Leta bishinzwe itangazamakuru bivuga ko abapfuye bagera ku bihumbi 61.700, bavuga ko abantu ibihumbi baburiwe irengero bikekwa ko nabo bapfuye.
Abantu bagera ku gihumbi 1.139 biciwe muri Isiraheli mu bitero byayobowe na Hamas byo ku ya 7 Ukwakira 2023, abasaga 200 bajyanwa ari imbohe.