Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

AFCON2021: Ikipe ya Sénégal yageze ku mukino wa nyuma itsinze Burikna Faso

Thursday 3 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya ikipe ya Sénégal yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika itsinze Burikna Faso ibitego 3-1, muri 1/2.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022 mu gihugu cya Cameroon, mu mujyi wa Younde habereye umukino wa 1/2 w’igikombe cya Afurika wahuje Senegal na Burkina Faso warangiye Senegal itsinze Burkina Faso umukino waranzwe no gusatiranaga cyane bashaka ibitego mu mpande zombi nubwo bitaje korohera Burkina Faso.

Senegal ibifashijwemo na Sadio Mané , Addou Diallo bakomeje kugerageza bashaka ibitego bikomeza kuba iyanga Burkinafaso ibifashijwemo n’abasore barimo troure , Kabore bagerageza gushaka ibitego gusa Umuzamu Edouard Mendy agenda afata neza imipira.

Ku munota wa 32’ Kouyate’ yaje kugongana n’umuzamu wa Burkina Faso Herve Koffi wahise asohoka no mu kibuga Kuko yari yababaye cyane asimburwa na Farid , maze umusifuzi Tessema atanga Penaliti hanyuma yifashishije VAR asanga ntakosa ryabayeho .

Ikipe y’igihugu ya Sénégal yakomeje gucana umuriro imbere y’izamu rya Burkina Faso, aho Abdou Diallo yaje gutsindira Senegal igitego Ku munota wa 70’ Ku mupira mwiza wari uturitse kuri ibona Kalidou Koulibaly Kapiteni wayo.

Ku munota wa 76’ Senegal yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bamba Dieng ku mupira mwiza wari uturutse Kwa Sadio Mané maze umupira ujya mu rushundura .

Ikipe ya Burkinafaso yaje gutsinda igitego Ku munota wa 82’ cyinjijwe na Blati Toure Ku mupira mwiza waributuritse kuri Topsoba, iyi Kipe yahise igira imbaraga ishaka kwishyura bikomeza kwanga ubwo abasore bose bari bazamutse .

Umusore Sadio Mané yaje kwiba umugono ba Myugariro ba Burkina Faso maze arabacomokana aroba Umuzamu aba atsinze igitego cya gatatu , umukino watangiye ari ibitego 3-1.

Umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika uzaba tariki ya 6 Gashyantare 2022 , ikipe y’igihugu ya Sénégal igomba gucakirana hagati y’ikipe iratsinda ,Egpty (Le Pharaoh) na Cameroun (Indomitable lions) bakunze gutazira Intare z’inkazi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru