Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Etoile de l’Est FC, ibarizwa mu karere ka Ngoma yamaze guhagarika abakinnyi bayo bane kubera imyitwarire ivuga ko ari mibi irimo kudatangirana n’abandi imyitozo yitegura gusubukura shampiyona.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022 nibwo ubuyobozi bwa Etoile de l’est bwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo abakinnyi bayo bane kubera imyitwarire mibi ijyanye no kuba bataragera mu myitozo ngo bakorane n’abandi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho ikipe ibahamagaye abakinnyi bose ngo baze gusubukura imyitozo nyuma y’itangazo rya Minisiteri ya Siporo rikomorera amakipe kongera gusubukura Shampiyona yari yahagaritswe kubera ubwiyongera bw’icyorezo cya Covid-19.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Mamaurwagasabo dukesha ubuyobozi bwa Etoile de l’Est FC ni uko abakinnyi bahagaritswe by’agateganyo bazira imyitwarire mibi irimo kutaza gukora akazi bagomba gukora.
Abakinnyi bahagaritswe ni Gahamanyi Boniface bakunze kwita Didier, Jimmy mbaraga bakunze kwita Kibengu Jimmy, Harerimana J. Claude bakunze gutazira Kamoso ndetse na Nzabamwita David bita Saibadi. Aba bose bahagaritswe mu gihe ikipe ya Etoile de l’est yitegura imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona.
Ni mu gihe kandi iyi Kipe ya Etoile de l’Est FC irimo kwitegura umukino ifitanye na Espoir fc yo mu karere ka Rusizi uzaba Tariki ya 15 Mutarama 2022.
Kuri ubu ikipe ya Etoile de l’est yicaye ku mwanya wa 14 n’amanota umunani mu mikino 11, ikaba imaze amezi make izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka igera kuri 24 yarabuze uburyo izamuka, itozwa n’umutoza Banamawana Kamarade uri ku gitutu cyo kugumana iyi Kipe mu cyiciro cya Mbere iherutse kwnjiramo umwaka ushize.






















