Ndayambaje Jean Claude
Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze gushyira ahagaragara ingengabihe ya shampiyona y’abagore mu cyiciro cya Mbere aho igiye kwitabirwa n’amakipe 9.
Nyuma y’igihe kitari gito Shampiyona y’abagore idakinwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19 bituma iyi shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu bagore ihagarara igiye kongera gukinwa nkuko byatangajwe na Ferwafa.
Imikino ibanza izakinwa mu minsi 56, kuva tariki ya 1 Ugushyingo 2021 kugeza tariki ya 26 ukuboza 2021.
Nkuko bigarazwa na Ferwafa amakipe azakina iyi shampiyona ni 9 arimo ikipe ya AS Kigali WFC, Inyemera WFC, Fatima WFC, Rambura WFC, Bugesera WFC, ES Mutunda WFC, Kamonyi WFC na Freedom WFC, APAER WFC,
Ikipe y’abagore ya Scandinavia WFC kuri ubu ifite igikombe giheruka cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-19, ikaba yaramaze gusezera muri shampiyona bitewe n’ikibazo cy’amikora yagize.
Ikipe y’abanyamujyi y’abagore AS Kigali WFC kuri ubu ifite ibikombe 10 kuva muri 2008 na 2018, iyi Kipe izatangira yakirwa na n’ikipe ya APAER WFC kubkibuga cy’iyi kipe i Kabuga.
Ikipe ya Fatima WFC yo mu ntara y’amajyaruguru , mu karere ka Musanze ifite yaguze umukinnyi witwa Dudja wakiniraga As Kigali na mugenzi we Anne Marie iyi Fatima women football izatangira yakira Kamonyi WFC ku kibuga cya Stade Ubwororane .
Ikipe ya ES Mutunda izakira Rambura kuri Stade Kamena mu gihe Bugesera WFC izakirira Inyemera WFC i Kamabuye.
Undi mukino utegerejwe n’abantu benshi uzaba tariki ya 27 Ugushyingo 2021 ubwo ikipe ya AS Kigali WFC izaba yakiye Fatima WFC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo .






















