Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Dore abandi batoza bashobora kwirukanwa nyuma ya Zasko Munoz w’Ubwongereza

Monday 4 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Watford fc yabaye ikipe ya mbere muri Shampiyona y’Ubwongereza yatandukanye n’umutoza wayo zasko Munoz.

Uyu mugabo wari umaze gukina imikino 10 afite amanota 7 yonyine, yirukanwe bitewe n’umusaruro muke ndetse ashobora gukurikirwa n’abandi b’abatoza bakomeje kugaragaza imbaraga nke n’umusaruro udashimishije.

Abandi batoza bashobora kwirukanwa

Daniel Farke: Ni, umutoza wa Norwich city ndetse yakiniye iyi kipe. Kugeza ubu nta mukino numwe arabasha gutsinda nubwo bamwe mu bayobozi bakimushyigikiye.

Undi ni Ronald Koaman utoza Barcelona, uyu mugabo amaze gukina imikino igera muri itandatu ariko yatsinze umukino umwe gusa muri shampiyona ya Espagne.

Steve Bruce wa Newcastle United nawe arageramiwe kuko amaze gutoza imikino 7 muri shampiyona y’Ubwongereza akaba nta mukino numwe arabasha gutsinda.

Umutoza wa Manchester united Ole Gunnar solskjaer, ari mu muryango usohoka bitewe n’umusaruro muke nubwo abayobozi bamwe muri iyi kipe bakomeje kumuha amahirwe ngo barebe ko yakwisubiraho, aratsinda uyu munsi ejo agatsindwa cyangwa akanganya.

Massimiliano Allegri utoza Juventus yo mu Butaliyani, uwavuga ko asumbirijwe ntabwo yaba abeshye kuko amaze gutoza imikino 7 akaba amaze kunganya imikino itatu.

Undi mutoza ni Mikel Arteta Amatrian utoza Arsenal, kugeza ubu iyi kipe yaheze ku mwanya wa munani, ibintu abakunzi bayo batishimiye na gatoa nawe Ari mu bashobora kwerekwa umuryango usohoka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru