Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Dr. Mugemana Charles witabye Imana yari muntu ki?

Wednesday 14 January 2026
    Yasomwe na

Dr. Mugemana Charles yari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports FC mu Rwanda wari umaze imyaka irenga 30 ayivura kandi ayitaho mu bijyanye n’ubuzima bw’abakinnyi.

Akaba yari azwi cyane ku ruhando rw’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera ubwitange bwe mu kazi.

Yitaye ku buzima bw’abakinnyi b’ibihe bitandukanye: abato, abakuze, abakinnyi b’ibyamamare n’abari bagitangira.

Yari azwiho: Kwihangana,gukunda abakinnyi nk’abana be kutareba inyungu ze bwite, ahubwo agaharanira inyungu z’ikipe.

Mu minsi ye ya nyuma, yararwaye igihe kirekire, yitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Yitabye Imana ku itariki ya 13 Mutarama 2026, inkuru yababaje cyane abakunzi ba Rayon Sports n’umupira w’amaguru muri rusange.

Uyu muganga yari azwiho ubwitange budasanzwe, kwicisha bugufi no gukunda akazi ke, aho yakoraga atitaye ku bihe byiza cyangwa bibi ikipe yanyuragamo.

Abakinnyi benshi bakiniye Rayon Sports bagaragaje ko Dr. Mugemana atari umuganga gusa, ahubwo yari umubyeyi n’inshuti yabafashaga mu bihe bikomeye by’imvune n’indwara.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwatangaje ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku ikipe n’umupira w’amaguru nyarwanda muri rusange, rushimira umusanzu we udasanzwe yatanze mu gihe kirekire yamaze akorera Gikundiro.

Abafana ba Rayon Sports, bise Dr. Mugemana umwe mu nkingi z’amateka y’iyi kipe, bagaragaje akababaro kabo ku mbuga nkoranyambaga, basaba ko izina rye ryahabwa icyubahiro gikwiye mu mateka y’ikipe.

Dr. Mugemana Charles asize izina rizahora ryibukwa nk’iry’umuganga wagize uruhare runini mu kubaka Rayon Sports atari mu kibuga, ariko mu buzima bw’abakinnyi bayo IMANA imuhe iruhuko ridashira.

Iranzi Shema Bonheur











feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru