Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump,yatangaje ko Gaza igiye kubona amahoro bigizwemo uruhare na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu. Byaganiweho kuri uyu wa Mbere I Washington . Uwo mugambi wakiriwe neza n’ibihugu bikomeye by’Abarabu ndetse n’abayobozi b’u Burayi, ariko Hamas ntirawemeza.
RFI(Radio mpuzamahanga y’abafaransa) itangazako Gahunda yo kugarura amahoro I Gaza igizwe n’ingingo 20, isaba ko habaho ihagarikwa ry’imirwano no kurekura imfungwa za Hamas mu masaha 72, ndetse n’ingabo za Israël zikava muri Gaza. Hamas iracyafite bugwate abantu 48 , aho 20 muri bo bikekwa ko bakiriho.Israël yemeye kurekura imfungwa 250 zifungiwe ibyaha bikomeye ndetse n’abandi 1,700 bafashwe kuva intambara igitangira.
Ikindi cyikijweho gikomeye n’uko Hamas igomba kurambika intwaro,hanyuma hakagenwa uburyo bwo gusana Gaza ndetse n’imfashanyo zikagezwa kubaturage.
Mu kiganiro aba bayobozi bombi bagiranye n’itangazamakuru muri White House
Netanyahu yabwiye Trump ati “Nshimye umugambi wawe wo kurangiza intambara ya Gaza kuko ushyira mu bikorwa intego twari dufite,cyakora niba Hamas idakozwa ibi ,Israël izarangiza akazi kayo.”
Trump we yavuze ko azaha Israël icyo izakenera cyose mu gihe Hamas yaramuka iteye umugombo uyu mugambi wo kugarura amahoro muri Gaza.
Trump yashimangiye ko amahoro yo mu Burasirazuba bwo hagati ari ingenzi cyane kandi ko kugera kuri iyi ntego ari amateka y’isi nshya.
Ibihugu 8 by’Abarabu n’Abayisilamu birimo Misiri, Yorodani, Qatar, Arabiya Sawudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Turukiya, Indoneziya na Pakisitani banyuzwe n’iki gikorwa bashima imbaraga Trump yashyizemo.
Abayobozi b’u Burayi barimo Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Keir Starmer w’u Bwongereza, Olaf Scholz w’u Budage, na Giorgia Meloni w’u Butaliyani batangaje ko bashimye iyi ntambwe itewe basaba ishyiramubikorwa ryayo ko ryihutishwa.
Macron yanditse kuri X ko “Hamas ntayandi mahitamo ifite ,igomba kurekura imfungwa zose ako kanya.”
Starmer yavuze ko UK “ishyigikiye bikomeye umugambi wa Trump.”
Pedro Sanchez, Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, yavuze ko “iyi gahunda igomba gushyirwa mu bikorwa vuba kugira ngo bihoze benshi agahinda.”
Antonio Costa, Umuyobozi Mukuru wa EU, yasabye impande zose “gufata uyu mwanya nk’amahirwe yo kugerageza amahoro by’ukuri.”
Umwe mu bayobozi ba Hamas yabwiye AFP ko “bazatanga igisubizo nyuma yo kubona inyandiko yuyu mugambi.”
Abaturage ba Gaza benshi bagaragaje impungenge ku ishyirwa mubkorwa by’iyi gahunda ndetse bikaba byakorwa muburyo burambye.
“Twebwe nk’abaturage ntitwemera aya mareshyamugeni,” Abu Mazen Nassar, w’imyaka 52, umwe mu baturage 1.9 miliyoni bamaze kwimurwa n’intambara.
Intambara yo muri Gaza yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero ku gihugu cya Israël kigahitana abantu 1,219, biganjemo abasivile, nk’uko imibare ya AFP ishingiye ku makuru ya Israël ibigaragaza.
Mu gihe cy’intambara, ibikorwa bya Israël byasenye Gaza bikabije, bihitana abagera ku bihumbi 66,055 b’AbanyaPalestina, benshi muri bo ni abasivile, nk’uko imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza ibigaragaza ,ni imibare kandi yemezwa na Loni.






















