Mu birori byarimo no gutanga ibihembo mu marushanwa yiswe "Rubavu Music Awards and Talent Detection" yabaye ku nshuro ya kabiri kuwa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, mu Karere ka Rubavu, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukunzwe cyane muri kano karere naho itsinga rya The Same Aberu, ubusanzwe risanzwe rinazwi cyane muri aya marushanwa ndetse no mu Karere ka Rubavu kubera rimaze kuba ubukombe ntiryagira n’igihembo na kimwe ritwara.
Muri ibi birori habayeho n’umwanya wo gushimira abahanzi bo muri aka karere bitwaye neza mu mwaka wa 2025-2026.
Ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2026 byitabirwa n’abantu bari mu byiciro bitandukanye harimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper.
Uretse Bruce Melodie, abandi begukanye ibihembo barimo Josskid wegukanye icya ‘Best Male Artist’, Fica wegukanye icya ‘Best R&B Artist’. Kanyota we yegukanye icya ‘Best Female Artist’.
Itsinda ry’abavandimwe ‘Alicia & Germaine’ ryegukanye igihembo cya ‘Best Gospel Artist’, Big Deal yegukana icya ‘Best director’, Phill Pauz yegukanye icya ‘Best Hip Hop Artist’, mu gihe Rugamba Logan yegukanye icya ‘Best Boost Artist’.
Muri aya marushanwa, indirimbo ikunzwe i Rubavu yatowe ni ‘Cebo ya T Blaise na Kanyota, Producer w’umwaka we aba Bertz Beat. Umuhanga mu kuvanga imiziki w’umwaka yabaye Selekta Dady, naho indirimbo ifite amashusho meza iba Ibendera y’itsinda rya Alicia & Germaine.
Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle, Akarere ka Rubavu na Future Novelty Company, akaba uyu mwaka yarabaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’umwaka ushize.




















