Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Harakemangwa ubushobozi buke bw’abakinnyi bashya binjiye muri Musanze fc

Sunday 28 January 2024
    Yasomwe na


Nyuma yaho ikipe ya Musanze fc isezerewe mu mikino y’igikombe cy’Amahoro (Peace cup) benshi mu bakurikiranira hafi iyi kipe yo mu majyaruguru barakemanga ubushobozi bw’abakinnyi bashya ngo bashobora baraguzwe akayabo ka za Miliyoni kandi ntamusaruro barimo kubabonamo.

Abakunzi n’abafana ba Musanze fc babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo nyuma y’umukino wabahuje na Vision fc ikina mu cyiciro cya kabiri, aho bari bamaze kuyitsinda ibitego 3-1, bitagize icyo bimarira iyi kipe bitewe nuko bari batsindiwe ibitego 2-0 , i Kigali byatumye Musanze fc ihita isezererwa bitewe niki gitego cyo hanze yinjijwe.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze fc hagaragayemo amasura mashya y’abakinnyi b’abanyamahanga bongewemo muri iyi mikino yo kwishyura, aba bakinnyi, barimo Kokoete Udo Ibick yavuye mu gihugu cya Nigeria, Bernard Ettou Edode yavuye mu gihugu cya Cameroon, Djicka Gassissou Aime yavuye mu gihugu cya Cameroon, ntibavugwaho rumwe n’abaturage b’i Musanze.

Umwe witwa Bizimana yagize ati:" Aba bakinnyi bashya ntacyo batweretse , reba uriya mwataka mushya baguze bavuga ko aje gusimbura Peter Aglebevor ubwo wigeze ubona yinjira mu rubuga rwanahina ,ntakigenda kandi ubu wasanga baratanzweho amafaranga menshi, njye nkurikije imikino bamaze gukina bagakwiye kuba barimo kwigaragaza ariko ndabona ntakigenda."

Undi mufana wa Musanze fc yagize ati:" Ewe baradutuburiye rwose, ubu se umwaka utarigaragaza imbere y’aba bana bo mu cyiciro cya kabiri uyu murabona hari umusaruro azatanga muri iyi kipe, sinzi maguye ziba zakozwe mu igurwa rw’abakinnyi reba uriya wirwa Bertard urimo gukina hagati mu kibuga ubwo se wabonye hari icyo arusha Clement na Valeur Nduwayo, turasaba ko abaguze aba bakinnyi bajya babibazwa kuko n’amafaranga y’abaturage aba arimo kuhatikirira."

Ku ruhande rw’umutoza wa Musanze fc Habimana Sosthene bakunze kwita Lumumba yavuze ko baserewe bitewe n’amakosa bakoze mu mukino ubanza wabereye mu mujyi wa kigali.

Yagize ati:"Birababaje turasezerewe mu gikombe cy’Amahoro, twakoze amakosa mu mukino ubanza ntitwabasha kubona igitego mu mukino ubanza ari nabyo bihaye Vision fc amahirwe y’igitego cyo hanze , gusa Birababaje ntakundi."

Abajijwe ku bakinnyi bashya baguzwe yagize ati:"Twatakaje umwataka ,Aglebevor Peter, nicyo cyuho muri kubona hari nundi mukinnyi wacu wavunitse utaragaruka , ku bakinnyi bashya baguzwe navuga ko tugomba kubaha igihe, kuko uyu n’umukino wa Gatatu bakinnye ntibaramenyerana na bagenzi babo kuko baje baturutse ahantu hatandukanye, ntabwo twahita tubajija (Judging) aka kanya ubwo yenda nyuma yindi mikino nibwo twatangira kubakorera ubugenzuzi (Evaluation) tukamenya niba bashoboye."

Ndetse hari nandi makuru avuga hari bamwe muri aba bakinnyi baje mu ikipe betemeranyijweho aho bivugwa ko Team manager yagize uruhare mu igurwa ryabo nyamara ngo (Stafff techniques) y’ikipe ntiyemeraga abo bakinnyi, kuko babonaga nubundi ntamusaruro bazatanga bityo bahitamo kuryumaho ngo batiteranya.

Ikipe ya Musanze ni kipe yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ihagaze neza bitewe nuko yari yashyizemo imbaraga nyinshi cyane ndetse kugeza magingo aya yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 33 ku rutonde rw’agateganyo.

Kuba muri Musanze fc inzego zituzuye bishobora kuzakomeza kugira ingaruka mu miyoborere yayo bitewe nuko uwari SG Uwihoreye Ibrahim yamaze gusezerera kuri uyu mwanya , ndetse kugeza ubu Imurora Japhet bakunze kwita Drogba niwe Mutoza wungirije ndetse akaba na Team manager, Perezida w’ikipe ni Tuyishimire Placide bakunze kwita Trump, yungirijwe na Rwabukamba JMV( Rukara) ndetse na Rwamuhizi Innocent bakunze kwita Mourinho.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru