Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatandukanye n’uwari umutoza mukuru

Wednesday 14 January 2026
    Yasomwe na

Nyuma y’uko Amavubi atitwaye neza mu mikino yashakagamo itike y’igikombe cy’isi. Ku ngoma y’umutoza ADEL AMOUROUCHE ibi byatumye FERWAFA isohora itangazo rihagarika uyu munya Algeria ndetse kandi andi makuru ahari nuko yagiye agasiga iyi kipe nta ruhushya ahawe bivugwa ko yaragiye gushaka abakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi.


Amavubi yatandukanye na Adel wari umutoza mukuru.

Ibi bije n’ubundi hari umubare w’abanyarwanda benshi batishimiye guhabwa inshingano zo kuyobora ikipe y’igihugu k’uyu mutoza, aho bavuga ko habayeho kwihuta gusezerera umutoza ya Frank Tortsen Spittler wari wagerageje gufasha Amavubi agasezererwa ku buryo abenshi bise ko butari busobanutse.

Adel Amouruche yirukanywe amaze gutoza imikino 6 yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, muri iyo mikino 6 yatsinzwemo 4 atsinda 1 anganya 1 ibi byose rero byatumye atishimirwa n’abakunzi b’ikipe y’igihugu.

Uyu mutoza kandi icyo wamenya ni umutoza ufite izina ku mugabane w’Africa mu bijyanye n’ubutoza kuko yatoje amwe mu makipe akomeye harimo na Tanzania aheruka kujyana mu gikombe cy’Africa mbere yuko aza gutoza Amavubi, kandi yatoje andi makipe yo muri Africa y’Uburasirazuba nk’ikipe y’U Burundi ndetse na Kenya.

Ayo ni amakipe y’ibihugu naho amakipe asanzwe arimo USM ALGER yiwabo na DC Motema Pembe, ubu akaba yamaze gutandukana n’Amavubi nta tike nimwe ayasigiye kuko twasoje amatsinda tubanziriza Zimbabwe.

Egide Niyoyita

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru