Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Isoko ry’igura n’igurisha ryaraye rishyizweho akadomo, dore zimwe muri transfer zakozwe.

Tuesday 3 February 2026
    Yasomwe na

Mw’ijoro ryakeye ku mugabane w’ubulayi isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu kwezi kwa mbere ryaraye risojwe muri iyi nkuru yacu tugiye kurebera hamwe abakinnyi bahinduye amakipe ku munsi wa nyuma.

Ikipe ya Chelsea Football club yagaruye
Mamadou Sarr wari intizanyo muri Strasbourg wabisikanye na Aaron Anselmino werekeje muri iyo kipe ikina mu cyiciro cya mbere mu bufaransa isanzwe ari iya Blue Co ariyo kampani ifite Chelsea Football Club Ltd.


Umunyasenegal Mamadou Sarr yagarutse muri Chelsea avuye muri Strasbourg

Umufaransa Karim Benzema yasinyiye ikipe ya Al Hilal avuye muri Al Ittihad.
Uyu mufaransa wakiniraga Al Hilal yayivuyemo nyuma yo kutumvikana mu kongera amasezerano n’iyi kipe yerekejemo avuye muri Real Madrid mu 2023.


Karim Benzema yerekeje muri mukeba wa Al Ittihad; Al Ahli.

Umufaransa Dayot Upamecano ukinira Bayern agiye kongera amasezerano muri iyi kipe azamugeza muri 2030.
Uyu myugariro ngenderwaho wa Bayern Munchen n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa le Bleu yarimo yifuzwa n’amakipe menshi atandukanye yo mu burayi yiganjemo ayo mu bwongereza.


Dayot Upamecano yongereye amasezerano muri Bayern Munchen

Umufaransa Jeremy Jacquet wakiniraga Rennes yerekeje muri Liverpool kuri €60m zizongerwaho €12m Rennes, akana yasinye amasezerano azamugeza muri 2031.

Jeremy Jacquet yifuzwaga bikomeye na Chelsea ariko ikipe ya Rennes yari yanze kumugurisha muri uku kwezi kwa mbere byanatumye Liverpool ibasha kumusinyisha.

Leicester City yasinyishije Divine Mukasa nk’intizanyo avuye muri Manchester City.

Axel Disasi yerekeje muri West Ham, avuye muri Chelsea nk’intizanyo.
Axel Disasi yari amaze igihe gisaga amezi 8 adakina nyuma y’uko umutoza Enzo Maresca yamubwiye ko atamufite muri gahunda ze.

Nzabonimana Valens

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru