Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Kiyovu Sports mu nzira ziyerekeza ku gikombe cya Shampiyona

Saturday 19 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 kuri sade ya Kigali Nyamirambo Kiyovu sports yongereye amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, itsinda ibitego 2-0 Rayon Sport.

Rayon sports niyo yari yakiriye Kiyovu sports mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Primus national League, ni mu gihe kandi mu mukino ubanza Kiyovu sports nabwo yari yatsinze Rayon sports ibitego 2-0.

Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 35’ ibitego byatsinzwe n’umurundi Bigirimana Abed mu gihe igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Muhozi Fred mu minota y’inyongera 90+3’ ku mupira mwiza wari uturutse kuri ku mugande Emmanuel Arnold Okwi.

Mu minota ya mbere y’umukino amakipe yombi wabonaga harimo kwitakana ku mpande zombi, ku buryo bukomeye ariko Kiyovu sports igahusha uburyo bw’inshi bw’ibitego, urugero ni nk’aho Mugenzi Beinveni yateye igiti k’izamu inshuto ebyiri zose.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kurushwa cyane na Kiyovu Sports, byaje no gutuma ibona igitego cya kabiri.

Kiyovu sports iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 50 ikaba izigamye ibitego 18 mu gihe APR fc bahanganye ejo igomba gukina na Rutsiro fc.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru