Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Manchester United yisubije icyubahiro imbere ya Liverpool

Tuesday 23 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku mukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona watangiye ku saa Tatu z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ukaba wari utegerejwe na benshi nk’umukino ukomeye, Ikipe ya Manchester United yaje benshi batayifitiye ikizere kubera ko yari imaze imikino ibiri itarabasha kwinjiza igitego ndetse itarabona n’inota rimwe.

Manchester United yatangiye umukino ihererekanya neza ndetse bitanga ikizere ko ishobora kubona igitego isaha n’isaha kuko wabonaga ko nta bwoba ifite; ibi byatumye ibona igitego ku munota wa 16’ gitsinzwe na Sancho ku mupira wari uturutse kuri Elanga.

Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibaye.

Ikipe ya Liverpool byari bihanganye yatangiye igice cya Kabiri isatira cyane izamu ariko uburyo bw’igitego bukabura.

Mu gice gice cya kabiri kigitangira, Martial yinjiye mu kibuga asimbuye Elanga ndetse bituma Manchester United yongera imbaraga imbere bituma ku munota wa 53’ Marcus Rashford atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Martial abakunzi bayo bikoza mu bicu.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana cyane ko Liverpool yageze aho iyobora umukino ariko kubona umuntu utsinda bikanga. gusa byaje guhindura isura Ku munota wa 81’ nyuma yo gushota De Gea imipira myinshi yananiwe gukuramo umupira w’umutwe Mohamed Salah yari ateye uruhukira mu izamu.

Umukino warangiye Manchester united ibonye amanota atatu , byahuriranye no kwerekana kizigenza Casemiro aho yeretswe abakinnyi ndetse n’abafana nyuma yo kugera mu Bwongereza.

Ikipe ya Manchester United yaherukaga gutsinda Liverpool mu 2018, Ubu Manchester United ihise ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 3 , Kuko yari Ku mwanya wanyuma mu gihe Liverpool yahise ifata umwanya wa 16 n’amanota 2 gusa, kuko yanganyije inshuro ebyiri.

Umutoza wa Manchester United

Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga: De Gea; Dalot, Varane, Martinez, Malacia; McTominay, Eriksen; Sancho, Fernandes, Rashford; Elanga.

Mu gihe myugariro wayo Maguire na Christian Ronaldo bari batagaragaye kuri uyu mukino.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Liverpool: Alisson, Alexander-Arnold, Gomez, Van Dijk, Robertson, Henderson, Milner, Elliott, Diaz, Salah, Firmino.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru