Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze FC ihagamye Rayon Sports mu mvura y’amahindu

Sunday 15 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ikipe ya Musanze FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 kuri sitade Ubworoherane mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere.

Ni umukino wabaye kuri iki cy’umweru tariki ya 15 Gicurasi 2022 aho ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka zo kubanza bamwe mu bakinnyi bakomeye hanze ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga ubwo yakinaga na APR fc ndetse zigomba no kongera kwesurana mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kane.

uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 15h00’ ndetse n’imvura yahise yisuka ubundi amakipe yombi akomeza kugorwa no gukinira ku kibuga cyari cyuzuyemo amazi gusa uko iminota yagiye yicuma niko imvura yagiye yiyongeza byashoboka ko Ku munita wa 8’ Musanze fc ifungura amazamu ariko umunyezamu wa Rayon sports wari wagiriwe icyizere agenda abyitwaramo neza.

Mu buryo twavuga bukomeye ni umusore witwa Namanda wafura wagiye ahusha uburyo imbere y’izamu rya Rayon Sports nubwo nayo yagiye inyuzamo ikagera imbere y’izamu rya Musanze fc ryari ririnzwe na Ntaribi Steven abasore ba Rayon sports barimo Sekamana Maxime na Kwizera Pierrot bagiye bagora cyane ba myugariro ba Musanze fc ndetse byaje no kuvamo ikosa ryakozwe na Dushime umugenzi Jean hanyuma Umusifuzi yaje gutanga kugura yatsinzwe na Niyigena Clement Ku munota wa 31’.

Musanze FC nayo yabaye nkiyongeye gukanguka aho Irokan Samson Ikechukwu yahushije uburyo bwari bwabazwe ku ishoti yateye ku ruhande igice cya Mbere cyarangiye Rayon sports ifite igitego kimwe.

Mu gice cya kabiri Musanze fc yaje ushaka kwishyura aho Umutoza Frank Ouna yakoze impinduka yinjiza Ben Ocen Harerimana Obed, Munyeshyaka Gilbert bakunze kwita Lukaku bose basimbuye mu gice cya kabiri, hanyuma Musanze fc yaje kubona Kufura ku ikosa ryari rikorewe Irokani ubwo Ben ocen ku munota wa 82’ ayitera neza umupira uruhukira mu rushundura.

Umunyezamu wa Rayon sports Hategekimana Bonheur yakomeje kugorwa n’aba basore ba Musanze fc wabonaga bashaka gutsinda gusa umukino waje kurangira bagabanye amanota.

Nyuma yo Kunganya uyu mukino Rayon Sports yakomeje kuba ku mwanya wa kane n’amanota 44 mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 37.

Mu y’indi mikino yabaye kuri iki cyumweru

Police FC yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1 mu gihe Rutsiro FC yanganyije na As Kigali 1-1, Gosogi united yanganyije na Gicumbi fc 0-0.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru