Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ntabwo dukwiriye gupfa utuntu duto ngo twihutire gushaka gatanya- Musenyeri Gahima

Saturday 13 July 2019
    Yasomwe na

Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero ry’Abangilikani, Dr Gahima Manasseh yabwiye abagore n’abagabo ko badakwiriye gupfa utuntu duto ngo bihutire gushaka za gatanya mu mategeko ngo nuko babyemerewe, abasaba kubana bubahana ndetse bakanababarirana.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Murenge wa Kiramuruzi basezeranyaga imiryango 90 yabanaga mu buryo butubahirije amategeko, iyo miryango ikaba yarigishijwe ibyiza byo gusezerana n’Itorero ry’Abangilikani, yiyemeza guhinduka.

Musenyeri Dr Gahima Manasseh wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abasezeranye ko bagomba kubana neza, bakababarirana kuko ari byo bizatuma urugo rwabo rukomera.

Yagize ati “Ubungubu mwinjiye mu kindi cyiciro cy’imibereho yanyu, uko mwari mubanye nuko mwakoraga gahunda nk’umugabo n’umugore noneho mwinjiye mu mategeko aho mugiye kubana uko amategeko abigena”.

Yakomeje agira ati “Itegeko rigena uko abantu bashobora gutandukana ariko ntabwo dukwiriye gukurikiza ibyo amategeko avuga ngo dushake ibyadutandukanya, ahubwo dushake ibigomba kuduhuza kurushaho.”
Musenyeri Gahima yabasabye kandi kwera imbuto cyane, bakuzuza inshingano zabo kurushaho.

Ati “Mwe mwasezeranye mwari mumaze igihe mubana, ni ukuvuga ngo buri wese azi mugenzi we aho afite imbaraga nke ndetse naho afite imbaraga nyinshi, mwuzuzanye rero mube icyitegererezo ku bana banyu, abaturanyi ndetse n’igihugu”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi Yankurije Vestine, yasabye abasezeranye kurangwa n’ubufatanye mu ngo zabo bakirinda ibyazisenya.
Yabasabye guhuriza hamwe imbaraga bagateza imbere imiryango yabo ndetse bakanashishikariza n’indi miryango bazi ibanye itarasezerana kugana ubuyobozi bukabibafashamo.

Murangwayire Prisca wasezeranye na Mwizerwa Epimaque babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bari bamaranye imyaka umunani babana, ngo umwanzuro wo gusezerana bawufashe bitewe na bagenzi babo bababwiye ibyiza byayo nabo bahitamo kubikora.

Murangwayire yagize ati “Twari tubizi ko gusezerana ari byiza ariko aho haziye abakiristu bakadusobanurira neza ibyiza byabyo byabaye akarusho, numvikana n’umugabo wanjye dusanga nta mpamvu yo gukomeza kubana tudasezeranye.”
Imiryango 90 yasezeranyijwe yabonetse mu bukangurambaga bw’abakristu b’Itorero Angilikani ku bufatanye na Compassion.

By Imfurayabo Pierre Romeo

Inkuru y’IGIHE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru