Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’umupira w’Amaguru yo mu ntara y’iburasirazu , Etoile de l’Est, yaherukaga mu mu cyiciro cyabere mu 1997. Kuri uyu wa Kabiri yagarutse mu cyiciro cya Mbere itsinze Amagaju fc.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hakinwaga imikino ya 1/2 kirangiza cyo kwishyura hashakishwa amakipe 2 agomba gusimbbura As Muhanga na Sunrise fc zamanutse umwaka ushyize w’imikino 2020-2021.
Etoile de l’est yacakiranaga n’ikipe y’Amagaje mu gihe Gicumbi fc yakinaga na Heroes kuri stade ya Gicumbi, imikino yombi yatangiye kubisaha ya Saa 14h00’ .
Umukino wagoranye cyane ni uwahuje Etoile de l’est na Heroes ndetse cyane ko wagaragayemo amakarita atatu atukura (red card), imwe yabonetse ku ruhande rw’ikipe y’Amagaje yabanjwe igitego ndetse n’abatoza bombi bungirije baje kuzamurwa mu bafana nyuma yo kutemeranya n’umusifuzi.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ndetse n’umukino ubanza niko byagenze hanyuma baje kwiyambaza penaliti aho ikipe ya Etoile de l’est yinjije 6-5 z’Amagaju fc yo mubufundu.
Si uwo mukino gusa wabaye kuko habaye undi mukino wabereye kuri stade ya Gicumbi aho iyi kipe yo mu Majyaruguru yari yakiriye Heroes fc maze umukino urangira Gicumbi fc itsinze ibitego 2-1 , mu gihe umukino ubanza warangiye amakipe anganyije igitego 1-1.
Ikipe ya Gicumbi fc niyo yafunguye amazamu ku munota wa 5’ gitsinzwe na Bertin hanyuma umusore witwa Cyubahiro Constantin was Heroes aza kwishyura igitego ku munota wa 10’.
Gicumbi yakomeje kwataka cyane Ndetse byaje kuyihira kuunota wa 33’ ubwo NSengayire Shadad yaje kwinjiza igitego cya Kabiri umukino urangira ari 2-1Gicumbi fc iba ibonye itike yo kugaruka mu cyiciro cya Mbere.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Hon. Gatabazi JMV yongeye gusaba abayobozi b’uturere gushyigikira amakipe ku buryo nta bibazo bigomba kurangwa muri aya makipe.
Yagize ati" Turashimira abakinnyi n’abayobozi ba GicumbiFC, mwongeye kwisubiza Agaciro mukaba musubiye mu Kiciro cya mbere.Turasaba abayobozi b’uturere dufite amakipe kuyashyigikira nyabyo bityo tugateza imbere impano z’abana bacu tukanaha abaturage ibyishimo nyabyo."
Ikipe ya Gicumbi fc yari yamanutse mu cyiciro cya Kabiri umwaka ushyize wa 2020 ubwo icyorezo cya corona virusi cyari cyugarije isi n’u Rwanda nibwo hafashwe icyemezo ko imikino ihagarara aho yari igeze. Ubwo imikino yasubukuwe harebwe amakipe yo mu myanya ya nyuma bityo ajya mu cyiciro cya Kabiri harimo iyi Gicumbi fc na Heroes fc.






















