Nyuma yaho Tuyishimire Placide bakunda kwita Trump wari Perezida w’Ikipe ya Musanze fc yeguye kuri izi nshingano ndetse nabo bari bafatanyije kuyiyobora barimo Rwamuhizi Innocent bakunda kwita Mourinho na Rwabukamba JMV bakunda Rukara iyi kipe yamaze kubona abayobozi bashya.
Nsengiyumva Richard ukora ibijyanye na Businesi zijyanye no gucuruza Mobile Money mu ntara Y’Amajyaruguru ndetse akaba n’umuhungu wa Nyiri Virunga Company itwara abantu n’ibintu mu gihugu niwe watorewe kuba Perezida wa Musanze FC mu myaka itanu iri imbere.
Uyu Nsengiyumva yagize amajwi 72, ni Umucuruzi ukomeye wa Mobile Money mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse Virunga Group n’iyu mubyeyi w’umuherwe uzwi nka (Nshima)
Akimara gutorwa yavuze ko aje gufatanya n’abo asanze kugira ngo bakomeze kubaka ikipe ya Musanze fc
Ati”Ntabwo najyaga muri Management ijyanye n’umupira cyane ariko businesi dukora n’umupira birajya gusa byose ni business, Ntabwo bishingiye kuvuga ngo Perezida agiye guheka ikipe kumufuka we ahubwo hari ukuntu ikipe iba yaravutse ibyo byose nibyo bituma ikipe ibaho ntabwo ibaho kubera Perezida, Ikipe ibaho kubera abanyamuryango n’abaturage muri rusange mbese twese tugashyira hamwe kandi bizagenda neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko umwaka ushyize w’imikino wabasigiye isomo batazongera gukora.
Ati”Nibyo kuri iki gicamusi tubonye abayobozi bashya b’Ikipe yacu ya Musanze fc, Ngira umwaka ushyize ywagize amahirwe ikipe ntiyajya mu cyiciro cya kabiri n’amasomo twize, ndasaba buri wese kuba hafi y’ikipe namwe abanyamakuru ntimuyice intege twese dufatanye tuzagere ku ntego ize mu myanya myiza.”
Imyanya yatorewe ni Perezida, ba Visi Perezida batatu, Abajyanama bane n’Inama Njyanama.
Abari bemerewe gutora ni abakozi b’Akarere, abayobozi b’imirenge n’utugari ndetse n’abandi bashyize umukono ku mategeko shingiro ya Musanze FC, bose hamwe bari 161 mu cyumba cy’itora.
Ku mwanya wa Visi Perezida hiyamamaje abakandida bane ariko batatu batorewe kujya muri Komite Nyobozi ni Uwera Claire wagize amajwi 80, Safari Sylvestre bakunda kwita (Simba ) yagize amajwi 78 na Hatungimana Célestin wagize amajwi 76.
Abajyanama batowe ni Rulinda Nathan, Kwizera Fabrice, Rwabukamba Jean Marie Vianney na Hafashimana Gervain aba bose basanzwe bafite ibikorwa bikomeye mu mujyi wa Musanze.
Umwaka ushyize w’Imikino Musanze fc yarwaniraga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Tuyishimire Placide yarayimaranye imyaka 10 kuko yayifashe muri 2016 ndetse banamushimiye uburyo yafashije iyi kipe muri iyi myaka yose.
Andi mafoto yaranze iki gikorwa
Jean Claude Ndayambaje




























