Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rayon Sports mu isura nshya nyuma yo gutsindwa

Monday 15 December 2025
    Yasomwe na

Rayon sport imaze iminsi ititwara neza mu mikino ya shampiona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda , ikomeje gushaka ibisubizo by’intandaro yo kutitwara neza mu buryo bw’uko yakongera kubona umusaruro mwiza .

Rayon yatsinzwe mu mukino wayihuje na Bugesera FC ibitego 2-1, wari umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda wabaye ejo ku Cyumweru kuri Stade ya Bugesera.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buherutse gutangaza ko buri gushakisha umutoza Mukuru w’iyi kipe imaze igihe idafite umutoza Mukuru nyuma yo gutandukana na Afahmia Lotfi ndetse n’abakinnyi bashya kuko abo ifite bamaze kugaragaraza ko batari ku rwego rwa Rayon sport.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza umutoza Lomami Marcel nk’umutoza mushya wungirije akaba asanze Ferouz wasigaranye iyi kipe nyuma y’igenda rya Lotfi mu gihe hagitegerejwe umutoza Mukuru uzaza gutoza iyi kipe.

Iyi kipe ya Rayon Sports Kandi iravugwamo abakinnyi bashya batandukanye nk’umunye congo Kitoko Likau Faustin ukina mu kibuga hagati imbere ya ba myugariro, Hakizimana Muhadjiri ukina hagati asatira izamu ndetse n’umuzamu Kwizerwa Olivier, ni mu gihe Gikundiro yamaze kwemeza ko umufaransa Bruno Ferry uheruka muri AS Vita Club ari we uzaba umutoza mukuru w’iyi kipe ndeke ko ategerejwe I Kigali bitarenze Kuwa 3 w’iki cyumweru.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17 ni mu gihe iyi kipe izasubira mu kibuga kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, yakirwa n’ikipe ya Gorilla Fc mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda.

Yvette Niyigena

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru