Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rwamagana fc izonzwe n’inzara itsinze Rutsiro fc y’abakinnyi 10

Friday 31 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abakinnyi b’Ikipe y’Akarere ka Rwamagana batitaye ku bibazo by’inzara bamaze iminsi bataka batsinze Inkuba zesa za Rutsiro.

Wari umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo 2022-2023, wabereye kuri sitade Umuganda mu karereka Rubavu, aho ikipe ya Rutsiro fc itozwa na Okoko yari yakiriye Rwamagana fc ivugwamo ibibazo by’inzara bamaze amezi atatu badahembwa.

Ni umukino wahuje aya makipe yombi akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, watangiye ku isaha ya saa 15h00’ mu mvura y’amahindu, bitabujije impande zombi guhatana zishaka itsinzi.

Amakipe yombi yatangiye asatirana ndetse Rutsiro fc nk’ikipe yari imbere y’abafana bayo batari benshi cyane ukabona ko ifite inyota y’igitego aho byari bigiye kuyihira ku munota wa 28’ ikosa ryakorewe ku mukinnyi wayo witwa Eric Kwizera umusifuzi avuga ko ntakosa, byabaye ngombwa ko bamwe mu bakinnyi barimo Bukuru Christopher bijujuta umufifuzi amuhereza ikarita y’umuhondo.

Umukino wakomeje ufite ishyaka rikomeye Rwamagana fc igakomeza kwataka nayo ishaka igitego ariko ubwugarizi bwa Rutsiro fc bwari burinzwe na Pacifique na Jean Claude bakomeza kuba imbamba.

Ku munota wa 35’ Bukuru Christopher yaje guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye umukinnyi wa Rwmagana biba ngombwa ko umusifuzi ahita awuhereza ikarita itukura , Rutsiro fc bahise basigara ari abakinnyi 10 mu kibuga, byatumye imibare y’umutoza ipfa atangira gukina yugarira ndetse igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse yahinduye imikinire , aho Rwamagana fc imbaraga zasaga nkaho zayishiranye, mu gihe Rutsiro fc yakoreshaga amakonteratake , ariko bagera imbere y’izamu rya Rwamagana fc hakabura amahirwe yo kwinjiza igutego.

Byaje kubyara amatunda ahagana ku munota wa 80’ ku ruhande rwa Rwamagana aho Mutijima Janvier ukinira yakorewe ikosa n’umukinnyi wa Rutsiro fc , Mutijima yateye kufura yari inyuma y’urubuga rwamahina nko muri metero 100, umuzamu witwa Delphin ufatira Rutsiro fc aba yatsinze igitego.

Umukino urangiye Umutoza wa Rutsiro, Okoko Godfrey nubwo ateruye ngo abivuge neza yavuze ko atagira byinshi avuga ku misifurire aho yagaragazaga agahinda ku maso, cyakoze yijeje abakunzi ba Rutsiro fc ko idateze kumanuka.

Ati"Njye iyo mba umusifuzi sinari gusifura kuriya, nta byinshi navuga , gusa abakunzi ba Rutsiro fc ndabizeza ko ikipe yabo itazigera imanuka mu cyiciro cya kabiri, kubera ko tugifite imikino myinshi igera muri itandatu"

Ku ruhande rw’umutoza wa Ramagana fc , Ruremesha Emmanuel yavuze ko bigoye kujya imbere y’abana bashonje ubasaba itsinzi, abashimira uburyo bitanze, bakabona aya manota.

Ati:"Ndashimira abana bitanze muri uyu mukino, barashonje pe.!! Tumaze amezi atatu nta mafaranga tubona, cyokoze dutegereje ejo ko hari icyo bazatubwira, mwabonye ko mu gice cya kabiri baje imbaraga zabashiranye mwabibonye uretse Nyagasani udufashije umuzamu wa Rutsiro fc agasa nuduhaye kado tukabona igitego."

Ikipe ya Rutsiro fc yagumye ku mwanya wa 14 n’amanota 21 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu gihe Rwamagana fc yahise igira amanota 26 ijya ku mwanya wa 12.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru