Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Team Rwanda yaguriwe amagare mashya ya Tour du Rwanda 2025

Thursday 13 February 2025
    Yasomwe na

Abakinnyi b’amagare by’umwuga, ikipe y’u rwanda yaguriwe amagare mashya mu rwego rwo kwitabira neza irushanwa rya Tour du Rwanda 2025 rigiye gutangira mu minsi mike iri imbere.

Irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda riteganyijwe kuba kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2025.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bari bamaze iminsi bagaragaza ko amagare bakinisha atagezweho, ku buryo yabafasha guhanganira imyanya myiza n’abandi bahurira mu masiganwa bitabira.

Ibyo byajyanaga no kuvuga ko ari make, adahagije, ndetse bamwe bagashimangira ko baheruka amagare meza ubwo bayagurirwaga na Perezida Paul Kagame wabahaye ayo mu bwoko bwa Pinarello Dogma F8 mu 2015.

Mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo yitabire Tour du Rwanda y’uyu mwaka, Team Rwanda yakiriye inkuru nziza ko yamaze kugurirwa amagare mashya yo mu bwoko bwa Connandole, agiye gusimbura aya Ridley bakinishaga.

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025, Umubitsi wa FERWACY, Katabarwa Daniel, yashyize amafoto ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] agaragaza ko aya magare mashya yamaze kugera i Kigali.

Mu magambo ye yagize ati “Amagare mashya yahageze mbere ya Tour du Rwanda 2025. Turashimira Minisiteri ya Siporo na buri wese watumye bishoboka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ni umwe mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa, agira ati “Dukomereje ku kindi cyiciro. Team Rwanda izatsinda.”

Amakuru dukesha IGIHE ni uko aya magare ya “Cannondale SuperSix Evo 2 Carbon Sonic” yaguzwe, yakoreshejwe ku ruganda.

Team Rwanda ni imwe mu makipe 15 azitabira Tour du Rwanda y’uyu mwaka, izaba igizwe n’uduce umunani tuzakinirwa mu Ntara zose z’igihugu.

Ntiharamenyekana agaciro ka buri gale umukinnyi agiye gukoresha
Abakinnyi bavugaga ko amagare yari asanzwe atajyanye n’igihe
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru