Ndayambaje Jean Claude
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yongeye gutakaza amanota imbere y’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Wari umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar muri 2022 u Rwanda rutsinzwe n’Imisambi ya Uganda cranes igitego kimwe ku busa.
Ni umukino wari utegerejwe n’abantu benshi, by’umwihariko Abanyarwanda, watangiye ufite ishyaka ryinshi. Gusa igice cya Mbere kigiye kurangira ku munota wa 41’ umusore bita Fahad Bayo Aziz ni we wafashije ikipe ya Uganda Cranes kurangiza igice cya mbere iyoboye umukino.
Igitego cyabonetse kuri Coup-Franc nziza yari itewe n’umukinnyi Isaac Muleme, ubwo abasore b’Amavubi bananiwe kuzibira izamu mbere y’uko rutahizamu wa F.C Ashdod yo muri Israel atereka umupira mu rushundura .
Abasore ba Mashami Vincent ntibigeze bacika intege nubwo gushyira umupira mu izamu byanze cyane ko bagiye babona uburyo bwinshi bw’ibitego ariko bikanga.
Aho wasangaga abakinnyi b’Amavubi barimo Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge, Rafael York na Haruna Niyonzima bagiye babona amahirwe ariko ntabyazwe umusaruro.
Mu gice cya 2 amakipe yombi yakomeje kwataka ashyiramo ingufu ariko biranga ukabona abagande bashaka igitego cya kabiri gusa umusore ukomeye wa Uganda Isaac Muleme ntiyashobora kubyaza umusaruro umupira mwiza wari utewe na Denis Iguma byashoboka ko atsinda igitego .
U Rwanda rwongeye kwinjira mu mukino nyuma y’impinduka umutoza Mashami Vincent yakoze aho yinjije umukinnyi Manishimwe Djabel, Rukundo Denis na Muhadjiri Hakizimana, binjiye mu kibuga basimbura Rafael York, Haruna Niyonzima na Omborenga Fitina maze ubona ko imbaraga zigarutse mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi.
Andi mahirwe u Rwanda rwabonye mu gice cya kabiri burimo ubwa Haruna Niyonzima wahinduriwe umupira na Fitina ombolenga yawutera aho yateye ishoti rikomeye ukagarurwa na ba Myugariro ba Uganda, Coup-Franc ya Muhadjiri yaciye hejuru y’izamu n’ishoti rya Djabel Manishimwe ryafashwe n’umunyezamu Lukwago wari uhagaze neza.
Uku gutsikira ku Rwanda byatumye umukino urangira rutsinzwe igitego kimwe ku busa bituma ruguma ku mwanya wa nyuma mu tsinda E n’inota rimwe(1) rwakuye kuri Kenya ubwo banganyirizaga i Kigali.
Uganda n’u Rwanda bazongera gucakirana ku Cyumweru tariki ya 9 Ukwakira mu mukino wa kane wo mu tsinda rya E uzabera kuri Stade y’ i Kampala St Mary i Kitende utegerejwe n’abantu benshi.
Biratuma Amavubi ejo arara Uganda mu kwitegura neza uwo mukino wo kwishyura.
Umutoza Mashami Vincent (Hagati) akomeje kwibazwaho na benshi ku bushobozi bwo guha ibyishimo abakunzi b’Amavubi























