Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umuporotestani Abiy Ahmed akaba na minisitire w’intebe wa Etiyopiya yahawe igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel

Monday 14 October 2019
    Yasomwe na

Nyuma y’umunyafurika ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel mu mwaka ushize wa 2018,uyu mwaka cyahawe umukiristo w’umupantekote Abiy Ahmed ariko akaba na minisitire w’intebe wa Etiyopiya.

Ikinyamakuru cya Evangelique kivuga ko kino gihembo agihawe kubera ko Etiyopiya na Eritereya byageze ku bwiyunge umwaka ushize wa 2018,nyuma y’imyaka 20 byamaze biri mu makimbirane n’imirwano yishe abantu bagera 80.000.

Umuyobozi mukuru wa kino gihembo muri Norvege Berit Reiss Andresen yatangaje ko Igihembo cy’amahoro cyahawe Abiy Ahmed biturutse cyane ku mbaraga yakoresheje kugirango bagere ku mahoro.

Ati:” Igihembo cy’amahoro cyahawe Abiy Ahmed biturutse cyane ku mbaraga yakoresheje kugirango bagere ku mahoro ,ku neza y’ibihugu byombi no gukemura ibibazo by’imipaka iki gihugu cya Etiyopiya cyari gifitanye na Eritereya”.

Abiy Ahmed yavutse mu muryango w’ababyeyi basengera mu madini atandukanye ,aho se yari umuyisilamu naho nyina akaba umworutodogise.Ubu akaba we ari umukiristo w’umupantekote uyobora igihugu cya Etiyopiya gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 100.

Uyu muministre w’intebe akaba yaragaragaje itandukaniro ubwo yafunguraga imfungwa za politike,akaba kandi yaragize uruhare rukomeye mu gutuma igihugu cye cyubaha uburenganzira bw’itangazamakuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru