Ndayambaje Jean Claude
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Imisambi ya Uganda, Micho Milutin Sredojević, yahamwe n’ ibyaha 2 by’ihohotera rishingiye gitsina ndeste akaba yakatiwe igifungo cy’ imyaka itatu ariko isubitse.
Urukiko rwo muri Afurika y’epfo rwa Gqeberha rukaba rwarahoze ari urwa Port Elizabeth, rwamaze gukatira Micho igifungo cy’imyaka itatu bitewe n’ibyaha by’ihohotera aregwa.
Uyu munya-Serbia wigeze no gutoza Amavubi Stars nyuma yo kumenyeshwa ko yahamwe n’ibyaha ndetse yakatiwe icyo gifungo yahise ajurira iki cyemezo urukiko rwafashe.
Mu byaha Micho aregwa bimwe byakozwe mu kwezi ku Ukuboza 2020 ubwo yatozaga ikipe y’Igihugu ya Zambia mu irushanwa rya COSAFA y’abatarengeje imyaka 20 (U-20) ryakiniwe muri Afurika y’epfo.
Nkuko bitangazwa n’Urukiko rutangaza ko Ku wa 7 Ukuboza 2020 ubwo hakinwaga imikino ya (COSAFA ) muri Gqeberh hari umugore w’imyaka 39 yari arimo gutanga ikawa kuri Stade Wolfson nk’umukozi utanga serivisi (Servant), nibwo yabajije uyu mugabo niba akeneye agasukari ko gushyira mu ikawa .
Micho yagize ati "Oya". Yongeraho ko akeneye ubundi bwoko kw’isukari, atunga urutoki ku myanya y’ibanga y’umugore wabahaga ikawa, bikaba byatunguranye uyu mugore nawe waregeye umukoresha we imyitwarire y’umutoza Mucho ndeste yaje kwihanangirizwa ko adakwiye iyi myitwarire.
Byongeye kandi ku munsi wakurikiyeho, ibintu byatumye uyu mugore yongera kujya gutanga ikawa kuri ya stade, noneho kuri iyi nshuro Micho yakorakoye ku kibuno cy’uyu mugore bigaragara nabi mu ruhame.
Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko yahise atabwa muri yombi nyuma yuko uyu mugore yumureze agezwa imbere y’urukiko rwa New Brighton Magistrare arekurwa atanze Amarandi R10,000 (hafi $66) abarirwa mu manyarwanda ibihumbi 66 birenga by’amande.
Micho akaba ahakana ibi byaha aregwa , tariki ya 19 Ukwakira 2021, yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 ku kirego cya mbere, gisubikwa mu gihe cy’imyaka 5 ndetse ninako byagenze ku cyha cya Kabiri yakoze.
Byatumye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda ( FUFA) ritangaza ko Micho agomba gusubira muri Uganda vuba kugira ngo afashe Uganda Cranes kwitegura imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar 2022 aho bagomba kuzakina na Mali , Kenya igomba kuba mu kwezi gutaha kwa Ugushyungo 2021.
Iri shyirahamwe rigira riti" Umutoza wa Uganda Cranes, Milutin Sredojević, yasabye FUFA uruhushya kugira ngo ajye muri gahunda ze bwite muri Afurika y’Epfo ariko agomba kugaruka agafasha ikipe yacu gukomeza kwitegura."
Umutoza Micho yatoje amakipe atandukanye yo ku Mugabe wa Afurika, ndeste akaba yaratoje mu Rwanda mu mwaka wa 2011 na 2013 , Uganda Cranes ikba isigaje imikino itatu yo mu itsinda rya E , mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar 2022.






















