Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umutoza wa Musanze fc Frank Ouna yahishuye impamvu atajya atinya umukino wa APR FC

Wednesday 10 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 Musanze fc izasura APR fc kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo Saa 18h30’, imihigo ni yose ku batoza bombi cyane ko ari umukino uzaba utegerejwe na benshi nyuma yaho iyi Kipe yo mu Majyaruguru umwaka ushyize yakoze mu jisho APR FC ubwo yayitsindaga igitego 1-0 kuri sitade Ubworoherane, ibintu byatumye abafana ba Musanze fc barara babyina itsinzi.

Ikinyamakuru mamaurwagasabo cyageze ku myitozo ya musanze fc kuri uyu wa kabiri aho irimo gukorera mu Mu kigo cy’Igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy, maze umunyakenya Frank Ouna onyango ukubutse mu biruhuko mu gihugu cy’ubudage avuga ko yiteguye neza umukino wa mbere wa shampiyona.

Yagize ati "Ubu buri mutoza wese kuri ubu afite amatsiko. gusa ku ruhande rwa Musanze FC tumeze, ntakibazo cy’ubukene dufite tumeze neza ndetse twaguze abakinnyi twashakaga, ubu dusigaje abakinnyi babiri kugira ngo turusheho gukora imyitozo ku buryo tuzajya gukina umukino wa mbere tumeze neza cyane."

Uyu mutoza Frank Ouna abajijwe kuri APR fc uburyo ayiteguye yavuze ko ari umukino atajya kuvugaho byinshi, ndetse avuga ko APR fc ayubaha ariko atayitinya habe na gato.

Yagize ati "Mu by’ukuri nubaha APR fc ariko ntabwo nyitinya, nkunda gukina na APR FC cyane kuko burya rimwe na rimwe dukunze gusobanurira abakinnyi uburemere bw’umukino ndetse tukabategura cyane ariko iyo ugiye gukina na APR FC ibyo ntabwo ubijyamo kuko abakinnyi bo ubwabo uyu mukino baba bawuzi neza, APR FC ni ikipe ikomeye mu Rwanda gukina nayo ubwabyo umukino urivugira."

Frank Ouna yigeze gutsinda iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu akaba mu batoza batatu babashije kubuza APR fc amanota kuva Umutoza Errandi Adil Mohammed yagera mu Rwanda nyuma ya Nshimiyimana utoza Mukura na Cassa Mbungo Andre umaze kuyitsinda kabiri, ntawundi mutoza wigeze amuhangara.

Ikipe ya Musanze FC umwaka ushyize yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 6 ikaba yari iheruka uyu mwanya muri 2017 ubwo yatozwaga na Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, Frank Ouna akaba yavuze ko yifuza umwanya wa 4 muri uyu mwaka w’imikino 2022-2023.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru