Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

AFC/M23 Yigambye kugaba igitero ku kibugs cy’indege cya Kisangani

Wednesday 4 February 2026
    Yasomwe na

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ari wo wagabye igitero cy’utudege tutagira abaderevu (drones) ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Kisangani, mu ntara ya Tshopo, ugamije gutanga “ubutumwa bwo kuburira” ubutegetsi bwa Kinshasa.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Corneille Nangaa, uyoboye uyu mutwe, yashinje leta ya Congo gukoresha ikibuga cy’indege cya Kisangani nk’ahantu haherwa ibitero by’indege ku duce tugenzurwa na M23, avuga ko “ubudahangarwa” bw’icyo kibuga ubu “bwarangiye”.


Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko wagabye ibitero ku kibuga cya Kisangani.

Ubuyobozi bw’intara ya Tshopo bwo bwatangaje ko ku Cyumweru utudege umunani twa drones twari dutwaye ibisasu twagerageje gutera ikibuga cy’indege cya Bangoka mu mujyi wa Kisangani, ariko twose turaswa “tutaragera ku ntego mbi twari dufite”.


https://x.com/CNangaa/status/201880...


Ku ruhande rwa M23, bo bavuga ko muri ibyo bitero bashenye ikigo cyagenzurirwagamo indege za gisirikare zitagira abapilote kiri kuri icyo kibuga, bavuga ko cyari gikoreshwa mu gutegura “ibitero byibasira abasivile” mu duce twa Masisi, Walikale, Rutshuru, Minembwe n’ahandi.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru