Leta ya Michigan yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko buri tariki ya 7 Mata izajya yifatanya n’isi yose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo guha icyubahiro abayizize, gushyigikira abayirokotse no guteza imbere ukuri, ndetse no kurwanya abayihakana cyangwa abayipfobya.
Iki cyemezo kije gikurikira intambwe Amerika iherutse gutera yo gukoresha ku nshuro ya mbere inyito yemewe ya “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,” yemejwe n’Inteko Rusange ya Loni ku wa 26 Mutarama 2018.
Ni na nyuma y’uko umujyi wa Kentwood, uherereye muri Michigan, na wo wemeje ko buri mwaka uzajya wifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’umuryango mpuzamahanga mu kwibuka aya mateka.
Guverineri wa Michigan, Gretchen Whitmer, yavuze ko azi neza ubukana Jenoside yakoranywe ndetse n’ingaruka zikomeye yasize ku bayirokotse zirimo ibikomere by’umubiri n’ihungabana.
Yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside, gufasha abayirokotse no gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu ari inshingano rusange ku rwego mpuzamahanga, anasobanura ko kwibuka bifasha guhangana n’abagerageza kugoreka amateka.
Whitmer yongeyeho ko Michigan yiyemeje kurengera uburenganzira bwa muntu, guteza imbere inyigisho z’amateka no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, haba irishingiye ku moko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku bwenegihugu.
Yemeje ku mugaragaro ko tariki ya 7 Mata 2026 izaba umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Michigan.
Umuryango IBUKA USA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside baba muri Amerika hamwe n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Michigan bashimye iki cyemezo, bavuga ko gifasha gushyigikira ukuri no guha agaciro abazize Jenoside.
Perezida wa IBUKA USA, Marcel Mutsindashyaka, yavuze ko gukoresha inyito nyayo ya Jenoside ari ingenzi kuko biha icyubahiro abahohotewe kandi bigashimangira ukuri abarokotse bamaze igihe barwanira.
Na ho Caleb J. Uwagaba, uyobora umuryango w’Abanyarwanda baba muri Michigan, yavuze ko iki cyemezo gifite agaciro gakomeye kuko cyubahiriza abazize Jenoside, kigafasha abarokotse gukomeza urugendo rwo gukira, kandi kigateza imbere ubumwe n’ubwiyunge.
Michigan yiyongereye ku zindi leta zo muri Amerika zirimo Ohio, Utah na Texas, zamaze kwemera gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyibuka ku rwego mpuzamahanga.
Chadadi Habimana

















