Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko Perezida wa FERWAFA Shema Ngonga Fabrice yari yatangaje ko hazatangwa igikombe kimwe kuri Al Hilal SC, ikipe yo mu Rwanda yaje imbere igahabwa amafaranga gusa, abantu bibazaga uko bizagenda, kuko byari bitandukanye n’ibyatangajwe mbere.
Urwego Rushinzwe gutegura shampiyona, Rwanda Premier League, rwatangaje ko hazatagwa ibikombe bibiri.
Ikipe yo muri Sudani izasoreza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka izahabwa igikombe nk’ikipe yahize izindi [BK Pro League Champions 2025/2026]. Ariko aya makipe y’abashyitsi yo ntabwo azahabwa ibihembo by’amafaranga byagenewe amakipe yitwaye neza.
Rwanda Premier League kandi izatanga ikindi gikombe ku ikipe yahize andi mu makipe yo mu Rwanda [BK Pro League National Champions] ndetse akaba ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2026/2027.























