Kuwa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Rugerero, amarushanwa Rubavu Music Awards and Talent Detection yarageze ku cyiciro cya nyuma ku rwego rw’Akarere ka Rubavu, mu gutoranya abanyempano bazahembwa.
Aya marushanwa afite intego yo gufasha urubyiruko guteza impano zabo imbere, bityo zibe zabafasha kugera ku musaruro, aho mu bayategura bazengurutse mu mirenge yose y’Akarere ka Rubavu, bashaka abanyempamo ngo bahatane muri aya marushanwa.
Umuyobozi w’Ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Vital Ringuyeneza, mu gikorwa cyo gutoranya izi mpano ku rwego rw’Akarere ka Rubavu, yagaragaje ko hadakenewe impano zabatsinze gusa.
Ati"Izi mpano zanyu ntabwo turareba izatsinze gusa, n’izo muba musigaranye, ibyo bihangano byose tuzakomeza tubikoreshe, ibyo bihangano turabikeneye kugira ngo abandi bagenzi bacu babimenye.
Bikaba byari biteganyijwe ko abagomba gutoranya abahatanye muri aya marushanwa bagomba kureba impano zashyizwe mu byiciro bitandatu, hanyuma icyiciro kimwe cy’abatora bagatora babicishije ku mbuga nkoranyambaga, ku kigero cya 50%, hanyuma abanyamakuru nabo bari mu batora, batore nabo ku kigero cya 50%. Gutanga ibihembo bikaba biteganyijwe tariki 13 Kamena 2026.
Aya marushanwa yateguwe n’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle, Akarere ka Rubavu na Future Novelty Company, akaba uyu mwaka yarabaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’umwaka ushize.





















